• Ubukungu / IMISORO
Ku wa Gatanu tariki ya 20 ukwakira 2023, Nibwo mu Rwanda hamuritswe ku mugaragaro ikinyobwa gisembuye kitwa Sirimuka na Flo.

Ni ikinyobwa cyamaze kwigarurira imitima y'abatari bake ku Mugabane w'u Burayi cyane mu gihugu cy'Ububiligi ahari uruganda rugikorerwamo rukanagitunganyirizamo.

Ni ku nshuro ya mbere iki kinyobwa " seruka na Flo" kigiye gucururizwa ku mugabane wa Afurika noneho u Rwanda akaba ari cyo gihugu cya mbere kigiye gucururizwamo kuri uyu Mugabane.

Jean marie Viane Ndahimana,Umushoramari wazanye iki kinyobwa, avuga ko impamvu bazanye iki kinyobwa mu Rwanda ari uko ari iguhugu gifite imiyoborere myiza, Iterambere n'ikoranabuhanga byihuse ndetse u Rwanda akaba ari igihugu kigendererwa n'amahanga cyane.

Yagize ati" Dufite impamvu nyinshi zatumye iki kinyobwa tukizana mu Rwanda. Kuba u Rwanda rufite? imiyoborere myiza, Iterambere n'ikoranabuhanga byihuse ndetse na ba mukerarugendo biri mu byaduteye imbaraga".

John Christian Kavakure, umuyobozi w'uruganda rutunganya rukanakorera mu gihugu cy'u Bubiligi" Sirimuka na Flo" avuga ko izi nzoga ari nziza ku bazinywa kuko zitera akanyamuneza. Ati" Izi nzoga zigabanyije mu byiciro bitatu kandi ni inzoga nziza ku bazinywa kuko zivura umunaniroi zikanatera akanyamuneza".

Izi nzoga zagiye zegukana ibihembo bitandukanye ku mugabane w'Uburayi ikindi nuko zikoreshwa mu Irushanywa Mpuzamahanga ry'Amagare" Tour de France".
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments