Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA ryongeye gusubika imikino y'ibirarane yagombaga kubanziriza derby .
Kuri iki cyumweru, nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryasubitse imikino 2 itarabereye igihe, yagombaga guhuza Sunrise na APR FC ndetse na Police FC yagombaga kwakira Rayon Sports, iyi mikino ngo yasubitswe kugirango aya makipe yombi, abone umwanya wo kwitegura umukino uzabahuza mu mpera zukwa 10.
Ikipe ya Rayon Sports, yahurukaga gutsinda Sunrise ibitego 3-0 ku munsi wa 8 wa Shampiyona, yagombaga gusura ikipe ya Police FC kuwa gatatu taliki 25 Ugushyingo,mugihe APR FC yo yagombaga kuva mu karere ka Rubavu aho yakinnye na Etincelles FC, igahita yerekeza mu karere ka Nyagatare , gukina na Sunrise, umukino nawo wari uteganyijwe taliki 25 Ugushyingo 2023 .
Rayon Sports na APR FC zahawe umwanya wo kwitegura derby
Amakuru agera kuri btnrwanda.com, avuga ko FERWAFA yamaze kuyisubika, kugirango aya makipe yitegure gucakirana taliki 29 Ugushyingo, mu mukino w'umunsi wa 9 wa Shampiyona, abakunzi b'umupira w'amaguru mu Rwanda, ntabwo bari bishimiye ko aya makipe yabanza gukina iyi mikino mu cyumweru hagati, kuko bumvaga ko byadobya imyiteguro bigatuma umukino utazaba uryoshye .
Kuruhande rw'abakunzi ba Rayon Sports, bo ntibumvaga uko FERWAFA yubikiriye iminsi micye mbere yo gukina na mucyeba, ngo ibatambike undi mukino n'indi kipe ikomeye, gusa FERWAFA isa naho yumvise impungenge zabo , iyi mikino yasubitswe ,biteganyijwe ko izakinwa bitarenze taliki 13 Ukwakira 2023 .
Umukino uheruka guhuza aya makipe Rayon Sports yari yatsinze APR FC 3-0 ,iyiteara igikombe kiruta ibindi "super cup " gusa umutoza wa Rayon Sports watoje uwo mukino yamaze gutandukana niyi kipe .
Like This Post? Related Posts