Nyuma y'igihugu kitari gito adasifurira Rayon Sports Bwiriza Nonathi yongeye guhabwa umukino wiyi kipe yari yaramwamaganye .
Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryatangaje abasifuzi bazasifura imikino y'umunsi wa 8 wa Shampiyona,iza gutangira kuri uyu mugoroba , umukino Rayon Sports izakiramo Sunrise wahawe abasifuzi mpuza mahanga, barimo Uwikunda Samuel uzasifura hagati, na Bwiriza Nonathi uzaba ari umusifuzi wa mbere w'igitambaro , nyamara nubwo Samuel yahawe uyu mukino, andi makuru aremeza ko Samuel Uwikunda, ku munsi wejo azaba ari umusifuzi wa 4 ku mukino wa African Super league,ikipe ya TP Mazembe izakina na Waydad Casablanca.
Nyuma y'amezi 8 Bwiriza Nonathi yongeye guhabwa umukino wa Rayon Sports
Benshi mu bafana ba Rayon Sports, bari bamaze kwibagirwa izina Nonathi nyuma yuko umwaka w'imikino uheruka yari isereri mu mitwe y'abafana biyi kipe , uyu mugabo yaherukaga gusifurira Rayon Sports, taliki 28 Mutarama 2023 ubwo iyi kipe yanganyaga na Mukura VS &L igitego 1:1, uyu mukino warangiye mu gahinda ku bafana ba Rayon Sports, nyuma yuko iyi kipe itsinze igitego ariko Nonathi akacyanga .
Taliki 06 Gashyantare ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryahagaritse Nonathi imikino 6 adasifura, ndetse kuva ubwo ntiyongeye gusifurira Rayon Sports, bivugwa ko ikipe ya Rayon Sports, yari yandikiye FERWAFA iyisaba ko uyu mugabo atazongera kugaragara ku mikino yiyi kipe , ibi ni ibintu bisanzwe bibaho mu Rwanda, kuko Mutuyimana Dieudone bita Dodos yigeze kumara imyaka 4 adasifurira APR FC, nyuma yo gutanga penalty ku munota wa nyuma, ubwo iyi kipe yatsindwaga na mucyeba Rayon Sports muri 2019.
FERWAFA yahaye Samuel umukino wa Rayon Sports Kandi azasifura umukino wa TP Mazembe
Uretse aba bazasifurira Rayon Sports,umukino uza guhuza Kiyovu Sports na Police FC kuri uyu wa gatanu, urasifurwa na Umutoni Aline , Muhazi United na Musanze FC uzasifurwa na Mukansanga Salima mugihe Ishimwe Claude bita Cucuri azasifurira Marine FC na Gasogi United.
Abasifuzi bazasifura umunsi wa 8 wa Shampiyona
Umutoni Aline niwe uza guhagarara hagati ya Police FC na Kiyovu Sports
Mukansanga Salima azakiranura Muhazi United na Musanze FC
Ishimwe Claude Cucuri azasifurira Marine FC na Gasogi United