• Amakuru / MU-RWANDA

Mu ntangiriro z'iki Cyumweru ku wa Mbere tariki ya 16 Ukwakira 2023, Nibwo Inzoka z'intererano zateye urugo rw'umugabo n'umugore.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Muyumbu akagari ka Bujyujyu mu mudugudu wa Rebero ahabereye aya marorerwa, batangarije BTN ko batunguwe cyane no kubona inzoka ziri munzu icyarimwe.

Bavuga ko izi nzoka bisa nk'aho ari intererano, zishobora kuba zaraje nka gatumwa kuko abageragezaga kuzisohora zangaga kugenda ahubwo zarabyaga indimi.

 Nyirarekeraho Pascasie, umubyeyi wo muri uru rugo rwatewe n'izi nzoka, yabwiye BTN ko bajya kuzibona ari uko bari bagiye gusana inzu yabo noneho bakuraho amabati bagatungurwa no kuzisanga ku gikuta uko ari Icumi ariko zigabanyijemo ibice bibiri kuko igice cya mbere cyari kigizwe n'inzoka ebyiri ebyiri zari zihekanye noneho igice cya kabiri kikabarizwamo inzoka Esheshatu zari zirambaraye hasi ziri kurabya indimi.

Bagerageje ngo guhuruza ariko biba iby'ubusa banagerageje kwifashisha abakozi b'Imana nabwo biba iby'ubusa basenga zikabakanurira zirabya indimi bituma bakuramo akabo karenge amaguru bayabangira ingata.

Uyu mubyeyi Pascasie, anavuga ko mbere yuko biba umugabo we yari yabanje kumubwira ko arwaye kandi ananiwe ari kuribwa cyane ku bice by'umutwe.

Yagize ati" Twarabyutse mu gitondo tugiye kubaka dutungurwa no gusanga inzoka mu nzu. Twaratabaje biba iby'ubusa tunagerageje gutabaza abakozi b'Imana nabwo biranga".

Umwe mu bari bamutabaye yabwiye umunyamakuru ko yagerageje gufata inkoni ngo azirukane noneho asohoyemo imwe irongera iragaruka.

Agira ati" Nasohoyemo inzoka imwe irongera iragaruka".

Amakuru BTN yahawe n'abo baturage, avuga ko izo nzoka zishobora kuba barazitererejwe n'inshoreke ye ituye i Kabuga gusa abandi bakavuga ko uyu mugabo ashobora kuba ariwe wazizanye bitewe nuko yashaka kugurisha ariko umugore we akamubera ibamba".

Aya makuru yahamijwe n'ubuyobozi bw'akagari ka Bujyujyu aho bwatangaje ko kugeza magingo aya butaramenya icyaba kihishe inyuma y'izo nzoka z'intererano.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'akagari ka Bujyujyu, NIYIGABA Jean Damour yabwiye BTN ko izo nzoka zaje ariko batigeze bamenye inkomoko yazo kuko iyo bagerageje kubaza amakuru kuri zo byu mwihariko kuri ba nyiri urugo zajemo bahabwa amakuru atandukanye.

Ati" Nibyo koko izo nzoka zaraje ariko ntituramenya ikibyihishe inyuma bitewe nuko ba nyirubwite batanga amakuru atandukanye".

Amakuru BTN ifite ni uko uyu muryango wari warahunze uru rugo rwarimo inzoka wamaze gusubira mu nzu ku wa Kane tariki ya 19 ukwakira 2023.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:


Ni Inkuru ya IRADUKUNDA Jeremy BTN TV mu karere ka Rwamagana

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments