• Imikino / FOOTBALL

President w'ikipe ya FC Barcelona Joan Laporta, yavuze ko ibyaha bya ruswa ashinjwa, byahimbwe na Real Madrid kugirango isige isura mbi FC Barcelona.

Joan Laporta yavuze ko ibyaha ashinjwa atari we gusa ubishinjwe mu babaye abayobozi ba FC Barcelona, avuga ko abaye umuyobozi wa 3 usizwe icyasha n'ubutegetsi bwa Espanye, bukoreshwa na Real Madrid isanzwe ari umucyeba wa Barcelona.

Ubwo yaganiraga na Radio ya Catalunya uyu mugabo yagize ati " hari ingengabitekerezo yahimbwe na Real Madrid kubera imbaraga bafite , bafite imbaraga nyinshi ,nabayeho mpanganye nabo, kandi narabatsinze, bafite ubwoba ko ibyo nakoze mubihe bya mbere ndi umuyobozi wa Barcelona, nabisubiramo, twa twaye byinshi Kandi byarababaje , twabateye agahinda gakomeye.


Laporta ati twa twaye byinshi none byarateye agahinda bahitamo kuduhimbira ibinyoma 

Ibi byose byasembuwe n'ibirego ubushinjacyaha bwa Espanye bwareze Laporta ,buvuga ko hagati yumwaka wa 2001 na 2018 uyu mugabo yatanze ruswa isaga million 7 zama Euro , aya mafaranga ngo yajyaga mu kigo cy'uwitwa Jose Maria Enriquez Negreira ,wahoze ari umusifuzi ,nyuma aza kuba umuyobozi wungirije  w'ishyirahamwe ry'abasifuzi muri Espanye .

Laporta yavuze ko, inshingano ze ari ukurwana ku nyungu za FC Barcelona, ndetse ko uko bakomeza kumushinja ibinyoma ariko arushaho gukunda Barcelona, ndetse no kuyirwanira , yavuze ko we ari umunyamategeko, kandi ibyo bamurega byose bitamutesha umutwe, kuko yahanganye nabyo kuva na mbere , kuva muri 2001 kugeza muri 2018, imyaka bivugwa ko Barcelona yatanzemo ruswa ku basifuzi, yatwaye ibikombe 8 bya Shampiyona.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments