Abaturage bavuga ko hari abagabo babiri baraye bacukura maze ikirombe kiza kubagwira mu rukerera.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukara, Nyirabizeyimana Immaculé, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko bakiri gushakisha imibiri y’abo baturage.
Yavuze ko nyiracyo yamenye amakuru ko cyabagwiriye ahita atoroka.
Ati “Turi gushakisha ahari abantu kuko batubwiye ko bacukuraga muri metero hagati 15-20. Kugeza ubu ntiturabageraho ariko turacyashakisha.”
Uyu muyobozi yavuze ko ahantu aba baturage bacukuraga hatemewe gucukurwa kuko hatari hakorerwa inyigo neza. Yavuze ko abishora muri ubu bucukuzi akenshi usanga nta bikoresho by’ubwirinzi baba bafite, ndetse ko n’aho bacukura hatari hapimwa ngo harebwe niba kuhacukura byakoroha.
Nyirabizeyimana yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda abashyira ubuzima bwabo mu byago babasaba gucukura amabuye y’agaciro ahantu hatemewe.