Jimmy Mulisa yavuze ko yababajwe no kuba Byiringiro Lague atarakiniye amakipe akomeye iburayi , ndetse no kuba abakinnyi b'abanyarwanda bakomeje kurerwa bajeyi.
Ibi uyu mugabo yabitangaje, mu kiganiro yagiranye na Fine FM kuri uyu wa gatatu ,ubwo yabazwaga ku mpamvu abona, ituma abakinnyi baba nyarwanda badakunze kujya gukina iburayi, n'abagiyeyo bakagaruka byihuse , mugusubiza Jimmy Mulisa yavuze ko imyumvire y'abakinnyi bubu iciriritse aribyo bituma batagera mu makipe akomeye hanze y'uRwanda.
Jimmy Mulisa yifashishije urugero rwa Byiringiro Lague yagize Ati "ndi mubantu babonye Lague mbere ,hari ikipe yakinagamo ya Vision , president wayo ni inshuti yanjye, yarampamagaye mbona ukuntu Lague yakoraga muri Vision , naramubonye ndavuga ngo tubonye umukinnyi ushobora kujya gukina iburayi, ndamuganiriza ndabimubwira ".
Jimmy Mulisa avuga ko abakinnyi b'abanyarwanda batagishaka gukora ngo bagere iburayi
Jimmy Mulisa avuga ko yabibwiye ubuyobozi bwa APR FC yatozaga icyo gihe byumwihariko General James Kabarebe, bamubwira ko uwo mwana akiri muto, kandi akina mu cyiciro cya 2, batahita bamuzana mu ikipe nkuru, icyakora ngo Afande Kabarebe yakomeje ku mukurikirana, birangira amushimye bahitamo kumujyana mu Intare , nyuma yaje no kuzamurwa muri APR FC , gusa icyababaje Jimmy Mulisa nkuko yabigarutseho ,ni uko ubwo Lague yageraga muri APR FC ngo yatangiye gusubira inyuma ndetse we yamugiriye inama yo gukora imyitozo ku giti cye, ariko undi aramunanira.
Jimmy Mulisa yavuze ko nyuma y'amezi 5 Lague ageze muri APR FC yatangiye kumushakira uko yajya iburayi, ariko undi aramutenguha , ati " icyo gihe hari umu agent waciye muri FC Korn nahaye aka video ke gato ,arabwira ngo uwo mukinnyi azi umupira ,ibyo bashakaga byose Lague yari abifite " .
Jimmy Mulisa avuga ko nubwo Lague Ari kwitwara neza muri Sandvikens atariho akwiye kuba ari
Mulisa yavuze ko ubwo uRwanda rwakinaga umukino wo kwishyura na DR Congo mu batarengeje imyaka 23, hari abantu bavuye mu Budage muri FC Korn bari baje kureba Lague, ariko uwo mukino ngo Lague yitwaye nabi cyane, ndetse birangira bitwariye umukinnyi wo muri Congo , Jimmy Mulisa avuga ko icyamubabaje kurushaho, ari uko ubwo aba basore yababwizaga ukuri bamaze gutsindwa ibitego 5:0, bamwe barimo na Byiringiro Lague ,bakoresheje itangazamakuru maze bavuga ko uyu mutoza ari umwirasi .
Jimmy Mulisa avuga ko icyo yabonaga muri Lague byarangiye atakibyaje umusaruro
Yatanze kandi urugero rwa Nshuti Innocent ,avuga ko ari umwe muri ba rutahizamu bafite impano yo gutsinda, ariko nawe adakozwa ibyo gukora cyane, ngo abe yavamo umukinnyi ukomeye ,ibyo Jimmy Mulisa avuga ,abihurizaho na benshi mu bakurikira umupira w'amaguru mu Rwanda, bavuga ko kuba gukinira APR FC na Rayon Sports bigerwaho muburyo bworoshye, no kwinjira mu ikipe y'igihugu Amavubi bikaba byoroshye ,biri mubituma abakinnyi b'abanyarwanda batajya hanze ngo barambeyo,icyo bita kurera bajeyi.
Jimmy Mulisa yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC yo mu Rwanda ,nandi atandukanye ku mugabanye w'iburayi, uyu mugabo kandi yakiniye ikipe y'igihugu y'uRwanda Amavubi aranayitoza, kuri ubu akaba afite irerero ry'abakinnyi bakiri bato ryitwa Umuri Foundation.
Like This Post? Related Posts