• Imikino / FOOTBALL

?????Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutsindwa n'ikipe ya Musanze mu mukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona ,umukino watumye ikipe ya Musanze isubira ku mwanya wa mbere mu gihe ikipe ya Rayon Sports yo yagumye ku mwanya wa 5 , mbere yo kwisobanura na mucyeba APR FC.

Wari umukino w'umunsi wa 7 wa shampiyona waberaga kuri stade Ubworoherane , ikipe ya Rayon Sports yari yasuye Musanze FC yaherukaga kuyitsindira kuri iki kibuga, Musanze FC yari imaze iminsi ku mwanya wa mbere imaze gutsindwa umukino umwe  gusa yari yamazw kuwutakaza nyuma yuko APR FC itsinze Mukura, ikipe ya  Rayon Sports yo yari ku mwanya wa 5 n'amanota 9 ikaba yari imaze gukina imikino 5 , Rayon Sports yari yahinduye uburyo bw'imikinire kuko yari yakinnye uburyo bwa 3-5-2  , uyu mukino kandi iyi kipe yaburaga bamwe mu bakinnyi bayo barimo nka Joackim Ojera ufite ibibazo by'imvune, umukino waherukaga guhuza aya makipe yombi kuri Stade Ubworoherane  ,Musanze FC yari yatsinze Rayon Sports 2-0.

Ikibuga cya Stade Ubworoherane ntabwo cyoroherezaga amakipe gukina ibintu byatumye umukino utangirana imbaraga ku bakinnyi ariko umukino wo Ari mubi , ku munota wa 5 Musanze FC yari kuba yafunguye amazamu ariko umupira babonye imbere y'izamu bawuteye n'umutwe Simon Tamale awukuramo, amakipe yombi yakomeje gukina icyo bita gipira ndaguteye kuko ikibuga kitabemereraga guhererekanya umupira , ikipe ya Musanze FC wabonaga ko ariyo igerageza ku menyera ikibuga byanatumaga isatira cyane .



Hertier Luvumbu yagerageje kwitwara neza ariko ntacyo byafashije ikipe ye 

Ikipe ya Rayon Sports nayo yatangiye kwinjira mu mukino gacye gacye imenyera ikibuga ndetse nayo itangira gusatira ariko umuzamu Gad Muhawenayo abyitwaramo neza , amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko ukabona ko umupira utaryoheye ijisho igice cya mbere kinarangira Ari ubusa ku busa .

Igice cya 2 Rayon Sports yatangiye ikora impinduka yinjiza mu kibuga Charles Bbaale asimbura Tuyisenge Arsene , ku munota wa 47 ikipe ya Musanze yafunguye amazamu ku makosa yakozwe na ba myugariro ba Rayon Sports byumwihariko Rwatubyaye Abdul wananiwe gukura umupira imbere y'izamu maze Peter Ogbavol atsinda igitego cya mbere cya Musanze FC , ku munota wa 52 Mussa Essenu yabonye umupira imbere y'izamu wenyine ariko Gad awukura .

Ikipe ya Rayon Sports yongeye gukora impinduka ikuramo Iraguha Hadji yinjiza Kalisa Rashid, ikipe ya Musanze FC isa naho imenyereye ikibuga cyayo nubwo gituma nayo idakina uko ibyifuza gusa wabonaga ko yo ifite uko ishobora kugikoniraho ndetse bikanayiha umusaruro , ku munota wa 67 kugeza ku munota wa 69 ikipe ya Rayon Sports yacumbitse imbere y'izamu rya Musanze FC ndetse ibonamo Koroneri 4 zisimburana ariko ntiyazibyaza umusaruro .



Rwatubyaye Abdul yongeye gukora ikosa ryatumye Rayon Sports itakaza umukino

Ikipe ya Rayon Sports yakoze izindi mpinduka ivano Mussa Essenu na Elie Ganijuru yinjizamo Rudasingwa Prince na Bugingo Hakim , ku munota wa 73 ku mupira watewe na Bugingo Hakim Rudasingwa Prince yatsinze igitego ariko umusifuzi wo kuruhande aracyanga ibintu byateye amahane akomeye , Rayon Sports yakomeje gushaka uko yakwishyura igitego yatsinzwe ariko bikomeza kugorana , umusifuzi yongeyeho iminota 10 , ku munota wa nyuma wumukino , Rayon Sports yahushi igitego cyabazwe , umupira bateye mu izamu ufata igiti cy'izamu, ariko ntibyagira icyo bitanga , umukino urangira Musanze FC itsinze igitego 1:0.

Ikipe ya Rayon Sports yari itaratsindwa muri Shampiyona uyu mwaka , ikaba yagukanye umwanya wa 5 , mu gihe ikipe ya Musanze FC yahise isubira ku mwanya wa mbere n'amanota 14 , Rayon Sports irakurikizaho gusura ikipe ya Police FC mu mukino utarabereye igihe mu gihe izakurikizaho gukina na mucyeba APR FC mu mpera zuku kwezi , muyindi mikino ikipe ya AS Kigali yatsinzwe na Police 1:0 ,ikipe ya Muhazi United yatsinze Etoile de L'Est 1:0.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments