Abaturage bo mu karere ka kamonyi baguye gitumo umugore n'umugabo bari kubaga inkwavu bibye abaturage Ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira 2023.
Bamwe muri aba baturage babwiye BTN ko ikibazo cy'ubujura uyu mugabo witwa Hanyurwumutima Jean Marie uzwi ku izina rya Kanyeshyamba akomeje guteza aho atuye cyasubije inyuma iterambere ry'abaturage bitewe nuko ntawe ugura itungo ngo rimubyarire irindi.
Bagaruka ku nkwavu yafatanywe mu gitondo cyo ku wa Gatanu zirenga 10 ari kuzibaga afatanyije n'ihabara rye babyaranye, Basobanuye ko amakuru yamenyekanye ubwo aba bajura bajyaga gushaka abakiriya bari bugirishwe inyama z'izo nkwavu oneho babakiriya babaca ruhinganyuma batabaza abandi baturage.
Umwe muri aba baturage yatangarije BTN ko bahise babasanga aho bahanye gahunda noneho uyu mugabo abajijwe aho yakuye izo nkwavu abura icyo avuga ariko umugore we avuga ko yazibye mu tugari twa Bihembe na Nyakabuye akazimuzanira ngo bazirye izindi bazigurishe.
Yagize ati " Twaraje tumusanga asa nk'urangije kuziobaga noneho tumubajije ahi yazikuye arya iminywa ariko umugore avuga ko bari bagiye kuzigurisha izndi bakazirya".
Uyu mugabo witwa Kanyeshyamba si ubwambere yiba kuko iyi ngeso ngo yayitagiye akiri umwana akaba ayisazanye.
Umukuru w'umudugu wa Rutovu, Gatete Leodomire yabwiye umunyamakuru ko imyaka igera muri Makumyabiri(20) Kanyeshyamba yiba kandi ko ikibazo cye cyananiranye mu nzego zibanze uretse inzego zisumbuye zishobora kugikemura.
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko Kanyeshyamba kuva akiri muto yakundaga gufungwa bikanatuma n'imwe mu mitungo ye itezwa ngo hishyurwe ibyo yabaga yibye Ati " Si ubwa mbere yiba kuko iyi ngeso ayimaranye imyaka irenga Makumyabiri, Baramufunga agafungurwa rero hakenewe izindi mbaraga".
BTN yagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'umurenge wa Rugarika kuri iki kibazo n'icyakorwa ntibyayikundira kuko inshuro zoseyagerageje kumuhamagara ntiyitabye telefoni ndetse n'ubutumwa umunyamakuru yamwandikiye ntiyabusubije.
Aba baturage bifuza ko ubuyobozi byu mwihariko ubwo mu nzego zisumbuye zirebana n'iki kibazo bwagira icyo bukora kuko ubujura bukorwa na Kanyeshyamba bukomeje kubasubiza inyuma.
Igihe hari ikizaba cyakozwe kuri iki kibazo tuzabibageza mu nkuru zikurikira.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Ni Inkuru ya NDAHIRO Valens Pappy/BTN TV mu karere ka Kamonyi
Like This Post? Related Posts