Igitego cya Victor Mbaoma ku munota wa nyuma gifashije APR FC gutsunda Mukura VS yari yabanje kwihagararaho ariko akagozi kaza gucika ku isegonda rya nyuma .
Ikipe ya APR FC yagiye gukina uyu mukino iri kumwanya wa 2 n'amanota 11, ikaba yaherukaga kunganya na Bugesera FC , ni mugihe ikipe ya Mukura VS yaherukaga gutsinda ikipe ya Sunrise ,ikaba yari kumwanya wa 6 n'amanota 9.APR FC yari yakoze zimwe mu mpinduka ugereranyije n'umukino uheruka abasore nka Buregeya Prince , Apam Asongwe , Niyomugabo Claude, Salomon Banga Binjeme, bari bahawe umwanya mu gihe Ndikumana Danny yari yahawe umwanya ku nshuro ya mbere abanza mu kibuga.
Kuruhande rwa mukura umutoza Lotifi yari yakoze impinduka aha umwaanya abmwe mu bakinnyi batabanjemo kumukino uheruka nka Ngirimana Alex , Ssebaduka Djuma , Nsabimana Emmanuel , na Uwiduhaye Aboubakar, amakipe yombi yatangiye asatirana ariko ukabona nta nimwe irema uburyo bufatika imbere y'izamu,ku munota wa 24 ikipe ya APR FC yubatse uburyo bwiza ariko umupira Ombalenga Fitina yari abonye imbere y'izamu awutera ku ruhande.
ku munota wa 28 Kayumba Sotheri yatanze nabi umupira awihera rutahizamu Victor Mbaoma ariko ku bwamahirwe macye umuzamu Nicolas Ssebwato arawumutanga, ku munota wa 30 ikipe ya Mukura yabonye amahirwe ku mupira wavuye kuri koroneri ariko Ndayogeye Gerard awuteye n'umutwe ujya hejuru y'izamu, amakipe yombi yakomeje gukinira hagati cyane acungana bikomeye ariko akanyuzamo akabona n'uburyo imbere y'izamu gusa budakanganye, umusifuzi yongeyeho umunota 1 ariko igice cya mbere kirangira ari 0:0.
Igice cya 2 cyatangiye nkuko icya mbere cyarangiye amakipe yombi aakomeza gukina acungana , ku munota wa 57 Samuel Flimpong yabyinishije kamucerenge Niyomugabo Claude ahindura umupira imbere yizamu habura gato ngo Binjeme yitsinde igitego , APR FC yahise ikora impinduka yinjiza mu kibuga Mugisha Gilbert na Kwitonda Alain Bacca , avanamo Ndikumana Danny na Asongue Apam bombi batitwaye neza muri uyu mukino.
Nyuma yo kwinjira mukibuga Mugisha Gilbert yahinduye ibintu ndetse ikipe ya APR FC itangira gusatira, Mukura VS nayo yahise ikora impinduka yinjiza Bukuru Christophe ,ku munota wa 68 Mugisha Gilbert yabonye umupira mwiza asiga ba myugariro ba Mukura ariko umupira awutera hanze wenyine imbere yizamu ,APR FC yakomeje gusatira ariko igakomeza gupfusha ubusa uburyo yabonaga, ku munota wa 76 ikipe ya APR yongeye guhusha uburyo bwahushijwe na Mugisha Gilbert ibi byahuriranye n'umufana w'ikipe ya APR FC wahise wikubita hasi agwa igihumure anjya kuvburirwa mu ngombyi y'abarwayi.
ku munota wa 79 ikipe ya Mukura yahushije uburyo ku mupira ukomeye Muhammed Sila yateye mu izamu ariko Pavel Nzila awukuramo, ku munota wa 82 Muhamed Sila wagiye asimbuye akanagora ba myugariro ba APR FC yongeye gutera umupira ukomeye mu izamu ariko umuzamu awushyira muri Koroneri, mukuira yongeye gukora igitero simusiga ari nako batera amashoti akomeye mu izamu ariko umuzamu Pavel Nzila akomeza kwihagararaho, ku munota wa 90+5 Victor Mbaoma yatsunze igitego ku mupira wahinduwe neza imbere y'izamu na Kwitonda Alain Bacca maze Nicolas Ssebwato akora ikosa umupira ntiyabasha kuwufata usanga Mbaoma ahagaze wenyine imbere y'izamu awushyira murushundura.APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n'amanota 14 ikaba imaze gukina imikino 6.