• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO

Ku wa 11 Nzeri 2023, Nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura mu Karere ka Nyabihu akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa rubanda urenga miliyoni 6,9 Frw.

Uyu munyamabanga Nshingwabikorwa ashinjwa kunyereza Amafaranga yari agenewe gusana inzu z’abaturage bahuye n’ibiza muri Mata umwaka ushize nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje aya makuru avuga ko Gitifu watawe muri yombi afungiye kuri Sitasiyo ya Mukamira.

Dosiye ye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Murangira yavuze ko RIB itazihanganira umuntu ukora icyaha nk’iki cyo kunyereza umutungo ashinzwe kugenzura awukoresha mu nyungu ze bwite inibutsa abantu ko uzabikora azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Uwanyereje umutungo wa rubanda iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments