Nyuma y'imyaka itatu bambikanye impeta ya Fiançailles, Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na AS Kigali, Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine bagiye gukora ubukwe.
Ku itariki ya 28 Gashyantare 2021, NibwoKimenyi Yves yafashe icyemezo cyo kwambika impeta Muyango wegukanye ikamba rya Nyampinga uzi kwifotoza kurusha abandi muri 2019 "Miss Photogenic 2019" maze amusaba ko yazamubera umugore undi arabyemera.
Ubwo byabaga hari abahise batekereza ko hagiye gukurikiraho ubukwe ariko ntibyakunze gusa bahise bibanira nk’umugore n’umugabo ubu bakaba bafitanye n’umwana w’umuhungu, Kimenyi Miguel Yannis.
Amakuru BTN ikesha ikinyamakuru ISIMBI ni uko ubu imyiteguro y’ubukwe bwabo irimbanyije aho buzaba mu Kuboza 2023.
Ni ubukwe barimo gutegura mu ibanga ariko inshuti zabo n’imiryango bakaba bazi neza ibijyanye n’ubu bukwe.