• Amakuru / POLITIKI

Abasirikare bari ku butegetsi muri Niger basabye uwari uhagarariye Umuryango w’Abibumbye muri iki gihugu kukivamo bitarenze amasaha 72.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri iki gihugu rishinja Louise Aubin kuba yarakoreshejwe n’u Bufaransa mu mugambi wo kubuza abayobozi ba Niger kwitabira mu buryo bwuzuye Inteko Rusange ya Loni yateranye mu kwezi gushize ndetse n’izindi nama z’uyu muryango zabereye i Vienne na Riyadh.

Ibi bibaye nyuma y’uko Niger itigeze yemererwa guhagararirwa mu Nteko Rusange ya Loni yateraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iki cyemezo cya Niger cyo kwirukana Louise Aubin kibaye n’ubundi nyuma y’igihe gito iki gihugu kirukanye uwari Ambasaderi w’u Bufaransa i Niamey.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments