• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 10 UKwakira 2023, Nibwo abaturage batuye mu karere ka Kayonza mu murenge wa Mukarange mu kagari ka Kayonza umudugudu wa Kayonza santire bafashe umusore usanzwe akora akazi ko kotsa inyama ari kubaga imbwa.

Uwo musore witwa Nsengimana ufite imyaka 22 uzwi ku izina rya Gapira ,yafatiwe mu cyuho n'inzego z'umutekano arikumwe na mugenzi barikumwe aho yacururizaga inyama zokeje ku mishito ( Brochettes).

Umwe muri aba baturage bari aho uyu mucuruzi yafatiwe, yavuze ko kuba yabagaga imbwa ntawe byatungura bitewe nuko we n'abambari be bagurishaga inyama ku mishito ku giciro gike.

Yagize " Gapira azwiho ko yagurishaga inyama kuri make kandi burushete ze zikaba Nini rero kuba bamufashe abaga imbwa ntibyadutunguye kuko urebye uburyo inyama z'inka n'iz'ihene bihenze bigaragara abo yagaburiye imbwa ari benshi cyane."

Umuturage utuye mu kagari ka Kayonza avuga ko uwo musore yagiraga abakiriya benshi barimo n'abarema isoko rya Kayonza.

Yagize ati" Imbwa yafashwe abaga yari iyo kugurisha abakiriya kandi ni benshi kuko uyu munsi hari haremye isoko kandi kubera ko yacuruzaga ibinyama binini wasangaga aho akorera huzuye abarya burushete. Abaturage twese twumiwe kuko umuntu kugaburira abantu imbwa Kandi itaribwa rwose byatubabaje cyane."

Umunyambanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Mukarange, NGARAMBE Alphonse yahamirije aya makuru BTN aboneraho gusaba abaturage kujya bitondera ubucuruzi nkubwo anavuga ko bamufatanye imitwe 10 y'imbwa.

Yagize ati"  Kugaburira abantu ibintu bitaribwa si umuco wacu kandi sibyemewe na gato. Abaturage bagomba kujya batangira amakuru ku gihe.

Akomeza ati " abaturage bakiduha amakuru natwe twagiyeyo tumufatana indi mitwe icumi y'imbwa gusa ntituzi neza niba ariwe wayibaze".

Uyu Nsengimana wamamaye ku izina rya Gapira yahise acumbikirwa kuri Sitasiyo ya RIB, Ishami rya Mukarange.

Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments