Ikipe ya Etincelles iterewe mpaga kuri Stade Umuganda na Musanze FC nyuma yuko habuze ingombyi y'abarwayi ( Ambulance)
Ni umukino w'umunsi wa 7 wa Shampiyona wari uteganyijwe kubera kuri Stade Umuganda,amakipe yo mbi yasohotse mu rwambariro nkibisanzwe ariko bageze mu kibuga komosire w'umukino abwira wasifuzi ko batagomba kuwutangiza kuko nta ngombyi y'abarwayi ihari iyi izwi nka Ambulance, habayeho gutegereza iminota 15 igenwa n'amategeko ariko baraheba , abasifuzi bafata umwanzuro wo gutera mpaga ikipe ya Etincelles.
Abasifuzi nti bemerewe gutangiza umukino nta Ambulance iri ku kibuga
Ubwo umukino wajyaga kuba nta muyobozi numwe wa Etincelles wari muri stade Umuganda aho amakuru avuga ko nyuma yaho akarere ka Rubavu kabatereranye ,abayobozi biyi kipe nabo bahisemo kuyita barigendera , bivugwa ko akarere ka Rubavu kakomeje kugenda biguru ntege mu gufasha iyi kipe aribyo biyiviriyo guterwa mpaga , Ambulance ni itegeko kuri stade mu Rwanda ndetse ni kimwe mubishobora gutuma umukino utaba nkuko twabivuze haruguru.
Like This Post? Related Posts