Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Ukwakira 2023, Nibwo rutahizamu Eden Hazard yatangaje ko yahagaritse gukina umupira w'amaguru.
Uyu mukinnyi ufite inkomoko mu gihugu cy’Ububiligi akaba yakinaga asatira anyuze kumpande akaba kandi afatwa nk’umunyabigwi wa Chelsea Nyuma yo kuva muri Real Madrid mu mpera za shampiyona ishize adahagaze neza.
Hazard wazonzwe n'imvune bigatuma abura umwanya wo gukina, yashatse indi kipe arayibura kugeza ubwo atangaje ku mugaragaro ko ahagaritse umupira.
Mu butumwa burebure yashyize hanze,Eden Hazard yagize ati: “Ugomba kwiyumva ubwawe kandi ugahagarika mu gihe gikwiye.
Nyuma y’imyaka 16 n’imikino irenga 700 nakinnye,nahisemo guhagarika umwuga wanjye wo gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga.
Nashoboye kugera ku nzozi zanjye, nakinnye kandi nishimira ku bibuga byinshi ku isi.
Mu kazi kanjye, nagize amahirwe yo guhura n’abatoza bakomeye ndetse n’abakinnyi bagenzi banjye benshi – ndashimira buri wese muri ibyo bihe bikomeye, nzabakumbura mwese.”
Ndashimira byimazeyo umuryango wanjye, inshuti zanjye, abajyanama banjye ndetse n’abantu banshyigikiye mu bihe byiza n’ibibi.
Nsoje mbashimira cyane,mwebwe bafana banjye, bankurikiranye muri iyi myaka yose ndetse no kunshyigikira aho nakinnye hose.
Hazard w’imyaka 32 yamavuko, yinjiye muri Real Madrid avuye muri Chelsea muri 2019 kuri miliyoni 89 z’ama pound, ariko yakinnye imikino 54 gusa muri iki gihangange cyo muri Espagne, harimo itandatu gusa mu mwaka w’imikino 2022-23.
Hazard yahamagawe inshuro 126 mu ikipe y’igihugu y’Ububiligi,akaba yaratsinze ibitego 33 kuva mu 2008.Yafashije ikipe kurangiza ku mwanya wa 3 mu gikombe cy’Isi 2018.
Hazard yari inkingi fatizo y’ikiragano cya zahabu bubatse kuva mu 2002.
Hazard yamaze imyaka irindwi akinira Chelsea aho yatsinze ibitego 110 mu mikino 352 afasha The Blues gutwara ibikombe bitandatu, birimo ibikombe bibiri bya Premier League.
Like This Post? Related Posts