• Amakuru / POLITIKI

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukwakira 2023, Nibwo i Burundi hatangiye inama yo ku rwego rwo hejuru ihuza abagore b’abayobozi.

Iyi nama yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame watumiwe na mugenzi we Angeline Ndayishimiye, umufasha wa Perezida w’igihugu cy’u Burundi, Ndayishimiye Evariste .

Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame ari mu bantu bateganyijwe kugeza ijambo ku bitabiriye iyo nama yatangiye gukorwa mu mwaka wa 2020 igamije guhuza imbaraga mu guharanira ubuzima bwiza, imirire iboneye ku bagore, abana, ingimbi n’abangavu binyuze mu bikorwa byihagazeho kandi biramba.

Gusa mbere yuko Iyi nama itangira, yakiranywe na mugenzi we w’i Burundi, Madamu Angeline Ndayishimiye.

Ku rubuga rwa X akoresha, Madamu KAGAME, yishimiye urugwiro yakiranywe akigera i Bijumbura mu gihugu cy'u Burundi.

Yagize ati: “Mbega urugwiro nakiranywe!”

Biteganyijwe ko iyi nama izarangira tariki 11 Ukwakira 2023, ikaba ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Uruhare rwo kuboneza urubyaro mu guteza imbere imirire myiza no kugabanya ubwiyongere bw’abaturage’.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments