• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO

Ku wa Gatandatu tariki ya 07 Ukwakira 2023 mu mujyi wa Instanbul muri Turikiya, Nibwo Umunyarwanda Tuyishime Elvis yashyikirijwe ibihembo bibiri bikomeye ahaberaga Inama y’Umuryango Best Diplomats ihuriza hamwe urubyiruko ruzavamo abadipolomate b’ejo hazaza.

Tuyishime uhagarariye u Rwanda mu biganiro by’urubyiruko bizwi nka Best Diplomats, yashyikirijwe ibi bihembo nyuma y'ikiganiro yagejejeho abitabiriye iyi nama yanagaragajemo ingaruka zivuka iyo habayeho kwima ijambo cyangwa kutagira uruhare mu iterambere ry'abagore nk'ikitakibarizwa mu Rwanda kuko byagaragaye ko ari nko kubagirira nabi, ariyo mpamvu u Rwanda rwiyemeje kubateza imbere.

Yagize ati “U Rwanda nk’igihugu kiri mu nzira y’Amajyambere, cyashyize imbere gahunda zo guteza imbere abagore bahabwa imyanya mu nzego zifata ibyemezo ari nako hashyirwaho gahunda zigamije kububakira ubushobozi mu by’ubukungu, hibandwa ku burezi bw’umwana w’umukobwa, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi.”

Tuyishime yakomeje avuga ko kugira ngo ikiremwamuntu cyose kigere ku iterambere ryifuzwa ari uko  ingamba zose zifatwa zidahejwemo abagore.

Akomeza ati “Ni inshingano zacu gukora iyo bwabaga kuba ijwi rivugira abagore badafite kivugira. Guceceka no kurebera bitugira abafatanyacyaha (b’abatifuriza ineza abagore) kuko ijwi ryacu ryahindura byinshi ku mibereho y’abagore”.

Kugeza ubu u Rwanda ni igihugu cya mbere gifite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, aho bihariye 61%. Ni mu gihe Itegeko Nshinga riteganya ko no mu yindi myanya ifatirwamo ibyemezo bakwiriye kugiramo 30%.

Muri iyi Nama Mpuzamahanga ya Best Diplomats, Tuyishime Elvis yahise ahererwamo ibihembo bibiri birimo icy’umuntu uzi kuganira (Best negotiator) n’icy’umudipolomate mwiza (Outstanding Best Diplomats).

Best Diplomats ni Umuryango Mpuzamahanga utegamiye kuri Leta ugamije gutegura abadipolomate b’ejo hazaza. Ni urubuga urubyiruko ruhuriramo rukungurana ibitekerezo ku bisubizo byafasha gukemura ibibazo bikomeye byugarije isi.

Izi Nama zitegurwa n’uyu muryango zigamije gutyaza urubyiruko ruzavamo abadipolomate b’ejo hazaza, rukagira ubumenyi burufasha guhangana n’ibibazo bitandukanye isi igenda ihura nabyo.
Tuyishime wari uhagarariye u Rwanda muri iyo nama yavuze ko bigoye ngo ugere ku iterambere wirengagije igice kimwe cy’abaturage, aribo bagore.

Iyi Nama yaherukaga kubera i Bangkok muri Thailand kuva ku itariki 28 Mata isozwa ku itariki ya 02 Gicurasi 2023, Aho Tuyishime yagaragarije amahanga ingamba u Rwanda rwafashe mu myaka isaga icumi ishize, zigamije guhangana n’ibikorwa by’icuruzwa ry’abantu bikomeje gufata indi ntera ku Isi.

Yakomeje agaragaza ko hejuru y’amategeko ahana icyaha cyo gucuruza abantu ndetse n’ubukangurambaga, abashinzwe umutekano n’abakora ku mipaka bahabwa amahugurwa ahoraho agamije kongera ubumenyi bwabo mu gutahura abakora ibyaha by’ubucuruzi bw’abantu ndetse n’abashobora kubishorwamo, ubufatanye n’umuryango mpuzamahanga ndetse no guhanga imirimo.

Icyo gihe hifashishijwe Raporo ku icuruzwa ry’abantu yakozwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibyaha n’ibiyobyabwenge (UNODC), yagaragaje ko mu Rwanda hagati ya 2018 na 2022, mu nkiko hagejejwe dosiye 88 zijyanye n’icuruzwa ry’abantu, ziregwamo abantu 114, barimo abagore 58 n’abagabo 56. Dosiye 35 nizo zashyikirijwe inkiko, ziregwamo abantu 41.

Muri iyi nama ya Best Diplomats hasabwe ubufatanye bw’ibihugu kuko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu ari ndengamipaka, Leta zisabwa kongera gahunda zo guhanga imirimo kuko akenshi urubyiruko ari rwo rucuruzwa, rwizezwa amahirwe n’ubuzima bwiza batabasha kubona mu bihugu byabo.

Icyo gihe iyi Nama  iba inshuro eshanu buri mwaka yitabiriwe n’ibihugu 70 mu gihe kuri iyi nshuro yitabiriwe n'ibihugu 102.,

Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:







Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments