Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Ukwakira 2023, Nibwo mu Mudugudu wa Nyarutovu, Akagari ka Buhoro mu Murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango habaye impanuka yapfiriyemo abapolisi babiri bari kumwe kuri moto.
Bamwe mu baturage bari aho impanuka yabereye, bavuze ko aba bapolisi babiri bari bahekanye kuri Moto bagongana n’imodoka bahita bapfa.
Amakuru avuga ko ba nyakwigendera ari PC Mushabe Fred na mugenzi we AIP Ngaboyimana jean Felix.
Abaturage kandi bavuze ko hari imodoka yapfiriye mu muhanda wa Kaburimbo ariyo yateje iyo mpanuka yahitanye abo ba Polisi bombi.
Gitifu w’Akagari ka Buhoro ,Ayingeneye Marie Jeanne yemeza ko yahageze agasanga iyo mpanuka yabaye koko.
Gusa avuga ko yahageze nyuma y’iminota 30 iyo mpanuka imaze kuba.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel, yahamirije aya makuru BTN ko ubwo abo bapolisi bari mu muhanda wa kaburimbo bava mu Karere ka Muhanga berekeje i Ruhango, Bagonze imodoka y’ikamyo ya Mercedes Benz yari iparitse ku ruhande rw’umuhanda kubera ikibazo cya tekinike yari yagize.
SP Habiyaremye yakomeje avuga ko abo bapolisi bahise bitaba Imana ndetse ubu imibiri yabo yajyanywe ku bitaro bya Kabgayi gukorerwa isuzumwa.
Umunyamakuru wa BTN yageze ubwo amubaza niba iyo mpanuka yabaye, yaba yatewe nuko moto bariho itari ifite amatara atanga urumuri ruhagije ku buryo itabashaga kuboneza imbere y'aho berekezaga ku buryo batabonaga imodoka ibari imbere bakayigonga.
SP Habiyaremye, yahise amubwira ko icyo kibazo bakizi cyuko zifite urumuri ruke ariko atariyo ntandaro y'iyo mpanuka cyane ko iyo modoka yari iparitse ku ruhande rw'umuhanda itari iri hagati y'umuhanda gusa ariko ikibazo cy'urwo rumuri rudahagije rwatangiye gusuzumwa ku buryo kitazongera kumvikana,.Ati " kuba izo moto zifite amatara atanga urumuri rudahagije ataricyo cyateje iyo mpanuka kuko imodoka yari iri ku ruhande rw'umuhanda".
SP Habiyaremye kandi yagiriye inama abashoferi b'ibinyabiziga bitandukanye kujya bashyira ibimenyetso ku muhanda bigaragaza ko hari ikibazo byahuye nabyo .
Hari amakuru BTN ifite, avuga ko ku munsi w'ejo hashize hari umunyonzi wajyanywe mu bitaro nyuma yo kugonga iyo kamyo yagonzwe n'aba polisi bakitaba Imana.