• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO
Nyuma y'umuganda wabereye mu kagari ka Nyabugogo mu murenge wa Muhima akarere ka Nyarugenge ku wa Gatatu tariki ya 04 Ukwakira 2023, Abaturage n'abayobozi bishimiye ibyagezweho, birimo imodoka ifite agaciro ka miliyoni 38 z'Amafaranga y'u Rwanda.

Ni imodoka yashyikirijwe umurenge n'urugaga rwabikorera, PSF ndetse n'abaturage batuye muri uyu murenge wa Muhima.

Izi miliyoni 38 zaguze iyi modoka zatanzwe n'impande ebyiri, arizo abaturage bizigamye bagakusanya miliyoni zigera kuri16 mu gihe urugaga rw'abikorera, PSF rwitanze miliyoni 22 z'amafaranga y'u Rwanda.

Ubuyobozi bw'umurenge wa Muhima, butangaza ko iki kinyabiziga cyo mu bwoko bwa Vigo, kije ari gisubizo kuko kizabafasha mu bikorwa bitandukanye kandi ko serivisi zizarushaho kwihuta ugereranyije na mbere ariko ahifashishwa n'imodoka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge, Grace Mukandori washimiye byimazeyo abagize uruhare bose ngo iyi modoka igerweho, yabwiye BTN ko izajya ikoreshwa muri serivisi zitandukanye zirimo nko kugeza abakozi aho bakorera, mu isuku no mu mutekano.

Yakomeje Kandi avuga ko izajya inafasha abaturage muri gahunda zitandukanye zirimo nko kugeza abarwayi kwa muganga igihe hatabonekeye ku gihe imbangukiragutabara ikoreswa n'ibitaro.

Yagize ati "Ndashimira buri muntu wese wagize uruhare ngo iyi modoka igerweho, izajya yihutisha serivisi zitandukanye ugereranyije na mbere, yaba ku kugeza abakozi aho bakorera, mu gutwara ibikoresho ahantu runaka ndetse kandi nakwibutsa ko nkuko abaturage aribo bayiguze ni nako izabafasha, urugero ntamuntu uzarembera mu rugo cyangwa ku nzira ngo nuko ambulansi itabonetse. Icyo gihe hazakoreshwa iyi modoka".

Akomeza ati "Iyi ni modoka ni nziza kandi iracyari nzima. itandukanye n'iyari isanzwe ihari kubera ko itararenza imyaka itanu ivuye mu ruganda, ntiragenda ibirometero byinshi".

Uretse iyi modoka yatanzwe muri uyu muhango wo kwishimira ibyagezweho mu murenge wa Muhima no gutangiza ku mugaragaro ukwezi kwahariwe Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda, Hatanzwe amatoroshi azifashihwa ku gukazo no kongera imbara mu nzego z'umutekano, Aho yahawe urwego rw'irondo rukorera mu midugudu 34 igize utugari 7 two muri uyu murenge wa Muhima.

Uyu muhango kandi wagaragayemo abayobozi batandukanye barimo n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy ndeste n'Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Wungirije Ushinzwe Imiturire n’Ibikorwaremezo, Dr MPABWANAMAGURU Merard wari umushyitsi mukuru.

Amafoto yaranze iki gikorwa:













Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments