• Ubukungu / IMISORO

Ku wa kabiri tariki ya 03 Ukwakira 2023, Nibwo Urwego rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu cy’u Rwanda akamaro (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda,

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, ryagaragaje ko litiro imwe ya lisansi yageze ku 1822 Frw naho iya mazutu igera ku 1662 Frw

Ibi biciro byaherukaga kuzamuka muri Kanama uyu mwaka aho kuva icyo gihe litiro ya lisansi yaguraga 1639 Frw naho iya mazutu ikagura 1492 Frw.

Ni ukuvuga ko lisansi yiyongereyeho 183 Frw kuri litiro mu gihe mazutu yazamutseho 170 Frw.

Nkuko bisanzwe, RURA yatangaje ko izi mpinduka zishingiye ku izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku isoko mpuzamahanga.

Uru rwego kandi rwatangaje ko ibi biciro bishya bizatangira kubahirizwa ku wa gatatu tariki ya 4 Ukwakira 2023, kuri za sitasiyo ahacururizwa ibikomoka kuri peteroli mu gihugu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments