• Ubukungu / IMISORO

Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukwakira 2023, Nibwo  i Doha muri Qatar  hatangirijwe ku mugaragaro  Imurika Gurisha mpuzamahanga ry’ubuhinzi bw’imbuto, imboga n’indabo ryitabiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.


Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje aya makuru Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yifatanyije n’abayobozi baturutse mu bihugu bitandukanye, mu gutangiza iri murikagurisha rizasozwa tariki 28 Werurwe 2024.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente kandi yifatanyije na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani, mu gutangiza iryo murikagurisha mpuzamahanga, akaba yari ahagarariye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Iri murikagurisha rigamije gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima, no kongera ibikomoka ku buhinzi bw’indabo, imbuto n’indabo.

U Rwanda nka kimwe mu bihugu byateje imbere ubuhinzi bw’indabo, imboga n’imbuto, rukaba rubyohereza mu mahanga, narwo rwitabiriye iri murikagurisha mpuzamahanga, aho rwerekana ibikomoka kuri ubwo buhinzi.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara, basuye aho u Rwanda ruzamurikira ibikorwa byarwo muri iki gihugu.

Biteganyijwe ko iri murikagurisha rizamara amezi atandatu, kuko rizasozwa tariki 28 Werurwe 2024, rikaba rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutayu butoshye, ibidukikije byiza”.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments