Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye anahamiriza BTN aya makuru, avuga ko uyu muvugabutumwa yatawe muri yombi akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.
Yakomeje avuga ko Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Riteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.
Dr Murangira yibukije abaturarwanda ko bagomba kumenya ibyo amategeko ateganya no mu mirimo yabo ya buri munsi.
Ati “Abantu bagomba kumenya ibyo amategeko ateganya mu kazi kabo ka buri munsi, kubahiriza amategeko nibwo buryo bwiza burinda buri muntu wese gukora ibyo akora atekanye.”
Apôtre Yongwe usanzwe ari na nyiri televiziyo yitwa Yongwe TV, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yohererzwe mu Bushinjacyaha.