Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 01 Ukwakira 2023, Nibwo abagabo babiri bo mu karere ka Nyagatare umurenge wa Tabagwe, Akagari ka Gitengure mu mudugudu wa Gitengure basanzwe bapfuye.
Ba nyakwigendera bari basanzwe barinda umurima w’umugabo witwa, Niyomugaba Jean Claude, uzwi nka Kazungu, amakuru yurupfu rwabo yabanje gutangazwa n’abakoranaga nabo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gitengure, Kayiranga Pascal, yatangaje ko kugeza ubu hataramenyekana intandaro y’urwo rupfu.
Ati “ Bampamagaye bambwira ko hari abagabo babiri baguye mu murima wa kazungu. Bakaba bari abantu bari bamaranye igihe bakorana nawe, bari abakozi be basanzwe aho batemaga ibiti byo gutwika amakara. Bamaze kubitema, yari afite umurima we w’ibijumba n’amateke. Aho yabazanye ngo bamuraririre bareke kubyiba. We mbimubajije arampakanira, ambwira ko we atabazi ariko abaturage nibo babinsobanuriye, ko bakoranye amezi ane cyangwa atanu.”
Gitifu Kayiranga akomeza avuga ko imirambo ya ba nyakwigendera yajyanywe ku Bitaro bya Nyagatare gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane intandaro y’urwo rupfu, asaba abaturage gutanga amakuru.
Ati”Ubutumwa tubaha ni ukwihangana, ikindi ni ukubaba hafi tukabasobanurira, ariko ibintu byo kwemerera mu marozi tugerageze kubibakuramo ntabwo ari ngombwa cyane.”
Kugeza ubu nubwo hataramenyekana icyishe abo bagabo haracyekwa ko imbabura yari iteretse iruhande rw’ihema bari baryamyemo ariyo yabahitanye nkuko Umuseke ubitangaza dukesha iyi nkuru.
Like This Post? Related Posts