Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Bamwe mu baturage basizwe iheru heru n’ibiza batuye mu murenge wa Shyira akarere ka Nyabihu, bavuga ko ubuyobozi bwabimye inkunga bari baragenewe bukayiha abagifite amikoro.
Aba baturage batorohewe n’ubuzima, Bavuga ko nyuma yo kwangirizwa n’ibiza bikabasiga iheru heru bakodesherejwe aho kuba noneho nyuma ubuyobozi buraza bubarura abazahabwa inkunga bashyirwa ku rutonde.
Icyatunguye benshi nkuko aba baturage babitangarije BTN, Ni uko urutonde rwariho abazahabwa inkunga yo gusana amazu yabo yangiritse no kubazahura, rutagaragayeho abo yari igenewe ahubwo rukazaho abafite amikoro barimo abakozi ba leta nk’abarimu, abakozi b’amabanki ndetse n’abafite amazu abinjiriza amafaranga akodeshwa udasize ’abakora ubucurzi bukomeye.
Umwe muri aba baturage yagize ati “ Turababaye kandi dukeneye kurenganurwa nyuma yuko inkunga twari twaragenewe ihawe abifite. Ni gute abayobozi baha inkunga abafite ubushobozi bakirengagiza abadafite epfo na ruguru, aho kuba nibyo kurya ntanakimwe dufite ariko bakayiha abafite ibyo byose?”.
Umunyamabanga Nshingwa bikorwa w’umurenge wa Shyira, NDANDU Marcel, yatangarije BTN ko Iyo nkunga itigeze itangwa hashingiwe ku maranga mutima cyangwa itonesha nkuko aba baturage babivuga kuko urutonde rwabari guhabwa iyo nkunga rwakozwe n’inzego zibanze ku bufatanye n’abaturage.
Yagize ati“ Abo bahawe inkunga baratoranyijwe ku bufatanye bwinzego zibanze. Ntaburiganya bwigeze bubamo”.
Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba, DUSHIMIMANA Lambert, yagarutse kuri iki kibazo maze abwira BTN ko agiye kugikurikirana noneho basanga harabayemo uburiganya ababikoze bakabiryozwa
Agira ati “Uwabikoze wese akwiye kubambwa kuko agakurikiranywa akabiryozwa”.
Uretse iki kibazo cyo kwimwa inkunga banafite ikindi gikomeje kubatera inkuke cyuko badafite aho kuba kuko nyuma yuko amezi atatu bari bakodesherejwe nubuyoboiz yarangiye ariko tibongera kubafasha bituma bamwe bajya gucumbika mu baturanyi abandi basubira mu matongo ahari amazu yabo yangiritse.
Ni inkuru ya
Gaston NIREMBERE/BTN TV mu karere ka Nyabihu
Like This Post? Related Posts