Inyandikomvugo y’iyo nama yerekana ko amakosa Kiyovu Sports Company Ltd yakoze harimo gusesa amasezerano y’abakinnyi binyuranye n’amategeko byanatumye ikipe ikipe icibwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi, FIFA, miliyoni 80 n’ibihumbi 900 Frw. Igaragaza ko ayo mafaranga yishyuwe na “Kiyovu Sports Association.’’
Ikomeza iti “Kuba company itakibasha gucunga ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe n’abakozi bayo nk’uko biteganyijwe mu masezerano y’imikoranire Association yagiranye na company.’’
Abagize Komite Nyobozi banagaragaje ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku kuba company yarerekanye ko itagishoboye gutunga ikipe kandi hari abakinnyi n’abakozi bamaze kugira ibirarane by’imishahara.
Banzuye ko “hashingiwe ku ngingo ya 5 y’amasezerano y’imikoranire hagati ya company na association, abagize Komite Nyobozi banzuye ko imicungire n’ibikorwa bya siporo byose bya Kiyovu Sports bivanwa muri Kiyovu Sports Company Ltd bikaba bisubijwe by’agateganyo muri Kiyovu Sports Association mu gihe hagitegerejwe ko Inteko Rusange iterana ikabifataho umwanzuro ntakuka.’’
Uyu mwanzuro washyizweho umukono n’abantu umunani bagize Komite Nyobzi, umenyeshwa abagize Inama y’Ubutegetsi ya Kiyovu Sports, abanyamuryango n’abakunzi b’ikipe, ubuyobozi bwa FERWAFA n’ubwa Kiyovu Sports Company Ltd.
Kiyovu Sports Company Ltd iyoborwa na Mvukiyehe Juvénal yashyizwe ku ruhande mu gihe yari amaze iminsi atarebana neza na Ndorimana Jean François Régis ‘Général’, Perezida wa Kiyovu Sports Association, ariko bombi bagiye bashimangira ko nta kibazo bafitanye.
