U Rwanda rwari kumwe n’Umutoza wungirije, Mukamusonera Théogenie, rwatangiye rukinira inyuma ndetse Ghana yamaze kwizera intsinzi igakinira hagati mu kibuga bigaragara ko yari yifitiye icyizere cyane.
Iyi kipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yahise isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 12-0 kuko mu mukino ubanza wabereye kuri Kigali Pelé Stadium mu Rwanda rwinjijwe 7-0.
Uyu wari umukino w’ijonjora rya mbere byasabaga Ghana kurenga u Rwanda kugira ngo izahure na Namibia yamaze kubona itike ikuyemo Gambia.
