• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Nzeri 2023, Nibwo Minisiteri y’Umutekano mu Burusiya yashyize hanze  urutonde rugaragaraho  abayobozi ba ICC bari gushakishwa na Leta yu Burusiya bakurikiranyweho kugereka ibyaha ku muntu w’inzirakarengane no kwibasira umuyobozi w’igihugu cy’amahanga.

Uru rutonde ruriho; Piotr Hofmanski, Perezida w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Visi Perezida wa ICC, Luz del Carmen Ibanez Carranza n’umucamanza w’uru rukiko, Bertram Schmitt.

Si ubwa mbere u Burusiya bushyize abakozi ba ICC ku rutonde rw’abantu bushakisha kuko rusanzweho Umushinjacyaha Karim Asad Ahmad Khan KC n’abacamanza barimo Tomoko Akane, Rosario Salvatore Aitala na Sergio Gerardo Ugalde Godinez.

Ni icyemezo u Burusiya bwafashe nyuma y’uko muri Werurwe mu 2023, ICC yashyizeho impapuro zigamije guta muri yombi Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin ngo akurikiranyweho ibyaha by’intambara yakoze mu rugamba yatangije kuri Ukraine.

Amakuru agaragaza ko nyuma y’uko u Burusiya bubonye izo mpampuro zashyiriweho Putin nubwo butazemera, bwabaye nk’ubukorogoshowe na zo ndetse buhita butangiza iperereza ku bakozi ba ICC.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments