Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 22 Nzeri 2023, Nibwo Ishyirahamwe ryUmupira w’Amaguru mu Budage (DFB) ryatangaje ko uwari umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Hansi Flick, wasezerewe kubera umusaruro nkene, yasimbujwe Julian Nagelsmann.
Julian Nagelsmann wahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu,yitezweho kuzayijyana mu Gikombe cy’u Burayi izakira mu mpeshyi ya 2024.
Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Budage bwatandukanye na Flick mu ntangiriro za Nzeri 2023 nyuma yo gutsindwa n’u Buyapani ibitego 4-1.
Uwo mukino wabaye imbarutso yo gutuma hibukwa ko uyu mugabo yananiwe kuva mu matsinda y’Igikombe cy’Isi cya 2018 n’igiheruka cya 2022 ndetse amaze n’imikino itanu atabona intsinzi.
Nyuma y’uko Nagelsmann atoranyijwe mu batoza benshi bifuzaga akazi ko gutoza u Budage, bufite ibikombe by’Isi bitatu, yavuze ko azakora ibyananiye mugenzi we asimbuye akitwara neza muri Euro 2024 izabera mu Budage.
Imikino ya mbere uyu mutoza azagaragaraho izahuza u Budage na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Austria mbere y’ukwezi k’Ugushyingo 2023 yitegura gukina Euro 2024.