• Ubukungu / IMISORO

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Imiryango itari iya Leta (CSOs) n’Inzego z’ibanze (Uturere n’Umujyi wa Kigali) byijejwe inkunga nIkigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije (Rwanda Green Fund) yo gushyira mu bikorwa imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe mu gihugu hose.

Aya ni amahirwe kuri izi nzego kuko bizabafasha gushyira mu bikorwa imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, akaba ari inkunga igenewe gufasha gushyira mu bikorwa imishinga ifasha abaturage guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Binyuze mu mushinga witwa “Subnational Adaptation Fund Enhanced Direct Access,” iyi nkunga izatangwa na Minisiteri y’Ibidukikije, ibicishije mu Kigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije.

Imishinga y’Imiryango itari iya Leta (CSOs) n’Inzego z’ibanze (Uturere n’Umujyi wa Kigali) izaterwa inkunga, igomba kuba ishingiye kuri kimwe mu birimo ubuhinzi burengera ibidukikije, gukoresha neza ubutaka mu buryo burambye, kubungabunga no gukoresha neza amazi, kuhira ku buso buto mu buryo bugezweho.

Iyo mishinga igomba kuba ifite inyandiko iyisobanura igaragaza ko umushinga uzamara igihe kirekire na nyuma y’uko igihe cyo guhabwa inkunga kirangiye, aho inyungu izaturuka, ufitiye umumaro abaturage, utagira uwo uheza kandi ukaba ukurikiza uburyo bw’isuzumangaruka ku bidukikije n’imibereho “Environmental and Social Management Framework” bw’Ikigega cy’Igihugu cy’Ibidukikije.

Gusaba iyi nkunga yo gushyira mu bikorwa imishinga igamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe birafunguye ku Miryango itari iya Leta (CSOs) n’inzego z’ibanze (Uturere n’Umujyi wa Kigali) kugeza tariki 20 Ukwakira 2023 (saa kumi n’imwe z’umugoroba).

Hari Kandi gahunda y’ikigega “Adaptation Fund” yitwa “Enhanced Direct Access” igamije kongerera ubushobozi ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere bihabwa inkunga ifasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe binyuze mu cyitwa “Enhanced Direct Access” , ikaba ifasha mu gufata ibyemezo, ku buryo ubushobozi busaranganywa mu ikoreshwa ry’inkunga mpuzamahanga, haba ku rwego rw’Igihugu ndetse n’Uturere.

Imishinga ya “Enhanced Direct Access” igenwa ku rwego rw’igihugu binyuze mu busabe bw’abagenerwabikorwa, bigatanga amahirwe ku mishinga ifite udushya irimo kugeragezwa ikaba yarakozwe iturutse hasi mu Turere, ikazamuka ku rwego rw’igihugu hifashishijwe ubumenyi bwihariye bw’abanyagihugu nkuko ImvahoNsya ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ishobora kandi gushingira ku bumenyi bw’inyongera bwarahuwe ahandi ndetse ikaba igomba kuba igamije guteza imbere imikoranire n’ubufatanye hagati y’inzego za Leta n’iz’abikorera.

Umushinga w’Umuryango utari uwa Leta (CSO) uhabwa hagati y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 120 na miliyoni 300.

Umushinga w’Urwego rw’ibanze (Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali) ni hagati ya miliyari 1.2 na miliyari 1.8.

Iyo nkunga izasabwa mu buhe buryo?

Abasaba inkunga bagomba kugaragaza mu nyandiko isobanura umushinga uruhare rwabo mu gushyigikira imishinga haba mu buryo bw’ibikorwa ndetse no gushora amafaranga. Imiryango n’Inzego z’ibanze zisaba inkunga bagomba kugaragaza aho igishoro gituruka, ari nabyo bigaragaza ko umushinga uzamara igihe kirekire na nyuma y’uko igihe cyo guhabwa inkunga kirangiye.

Biteganyijwe ko iyo nkunga izatangwa kuri buri mushinga mu gihe cy’imyaka 2-3.5.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments