• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO
Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyanza mu murenge wa Mukingo  akagari ka Kiruri bavuga ko bakorewe akarengane n’umushinga witwa CDAT uri kubarandurira imyaka utabibamenyesheje.

Amakuru BTN ikesha aba baturage, avuga ko uyu mushinga ukiza gukora amaterasi yindinganire muri akagari, watangiye kurandura imyaka iteze itandukanye irimo; Imyumbati nurutoki ntabwumvikane bwabayeho.

Iyi myaka iri kurandurwa kandi ariyo baryaga, bavuga ko bizateza ikibazo cyinzara nyinshi muri uyu murenge dore ko nubundi ibiyikomokaho nkifu yubugari n ibitoki byihagazeho ku isoko.

Ubundi mbere yuko iki gikorwa cyo kunyuza amatarasi mu butaka bwabo gitangira, Uyu mushinga witwa CDAT wabanje kubasezeranya ko muri uku kwezi kwa Nzeri  bagomba kubanza kwishyurwa ariko nyuma bakaza gutungurwa no kurandurirwa imyaka ifatwa nkinkingi ya mwamba.

Umuturage waganiriye na BTN utifuje gutangaza amazina ye, mu gahinda kenshi yahishuye ko mu minsi mike iri mbere bazazahazwa n’ingaruka zirimo ninzara bitewe nuko kongera kubona ibiryo nkibyo bari bafite bizafata igihe kirekire.

Uyu muturage kimwe na bagenzi be, yanagarutse ku bindi bibazo bazahura nabyo nkamakimbirane azaza hagati yabo nyuma yuko imirima yabo iri kugenda ihuzwa bizagorana cyane kumenya nyiri murima ndetse anakomoza ku bibanza byangijwe kandi byari ibyo kubakwamo amazu.

Yagize ati Mu minsi iri imbere tuzahura nikibzo gikomeye cyinzara kuko kugirango tubone ibiryo nkibyo twari dufite bizafata igihe kirekire” .

Akomeza agira ati Ntakubeshye, Bamwe muri twe tuzashwana bitewe no kutamenya neza imbago zimirima yacu kuko bari kuyihuza. Banatwangirije ibibanza twari bwubakemo” .

Umukozi( Agronome) uri gukurikirana uko amatarasi ari gukorwa muri uyu mushinga, CDAT, yatangarije BTN ko aya matarasi agamije guteza imbere no kongerera umusaruro aba baturage kandi ko atagamije kubahombya.

Agira ati Aya matarasi azabafasha kubona umusaruro uhagije ugereranyiuje nuko bahingaga. Ntagamije kubahombya” .

Bitewe nuburemere bwiki kibazo , ku murongo wa telefoni, BTN yatangarijwe Umunyamabanga nshingwabikorwa wumurenge wa Mukingo, Ange Kayigi ko iki kibazo cyo kurandurirwa imyaka batari bakizi nubwo abaturage bari baremeye ko babakorera amaterasi gusa bakaba bagiye kugikurikirana kandi ko bitemewe gucisha amatarasi ahatuwe nabaturage.

Ati Iki kibazo cyuko abaturage barikurandurirwa imyaka ntitukizi, tugiye kugikurikirana. Ntago binemewe gucisha amatarasi ahantu hatuwe nabaturage” .

Si kenshi umushinga nkuyu uba ugamije guteza imbere abaturage ukora igikorwa nkiki ariko bigateza igihombo n’amakimbirane.

SI mu kagari ka Kiruri gusa uyu mushinga uri kunyuza amatarasi kuko uri no gukorera mu tundi tugari tugize umurenge wa Mukingo.

Ni inkuru ya MAHORO Samson/BTN TV i Nyanza
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments