• Amakuru / POLITIKI

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yu Rwanda, Paul KAGAME  uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i New York, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, byagarutse ku mubano n’imikoranire.

U Rwanda na Mozambique bisanzwe bifitanye umubano ukomeye mu ngeri zitandukanye mu bijyanye n’umutekano dore ko Ingabo z’u Rwanda zimaze imyaka ibiri mu Ntara ya Cabo Delgado aho zikomeje ibikorwa byo kurwanya ibyihebe bimaze igihe byarigaruriye iyi ntara.

Perezida Kagame yanagiranye kandi ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, baganira uburyo bwo gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi mu ngeri zirimo umutekano, ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments