• Imikino / FOOTBALL

Yanditswe na DUSHIMIANA Elias

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 nzeri 2023, Nibwo kuri Kigali Pelé Stadium, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore yahabwaga isomo rya ruhago n’iya Ghana yayitsize ibitego 7-0 mu mukino ubanza w’ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizaba mu 2024.

Ikipe ya Ghana, yagaragaje urwego rwo hejuru muri uyu mukino wabereye , yafunguye amazamu ku munota wa kabiri, ku mupira uvuye muri koruneri, utsindwa na Doris Boaduwaa akinishije umutwe.

Nyuma y’iminota 10, Evelyn Badu yatsinze igitego cya kabiri ku mupira yazamukanye iburyo, acenga Uwase Andersène n’umunyezamu Akimana Angeline.

Princella Adubea yatsindiye Ghana igitego cya gatatu ku mupira mugenzi we yahinduye imbere y’izamu ku munota wa 27, awutsindisha umutwe.

Amavubi yahushije uburyo bwa mbere ku mupira Nibagwire Libelee yahinduye imbere y’izamu ku munota wa 33, Manizabayo Florence ntiyawuhamya neza n’umutwe, ujya hanze.


Bitandukanye n’igice cya mbere, u Rwanda rwatangiye igice cya kabiri rugerageza gusatira ariko gukora igikorwa cya nyuma cyo kureba mu izamu bikagorana.

Gusa, ibi ntibyarambye kuko byamaze iminota itandatu gusa, ku wa 53, Kusi Alice atsindira Ghana igitego cya kane ku burangare bwa ba myugariro b’u Rwanda.

Evelyn Badu yatsinze igitego cya gatanu cya Ghana ku ishoti rikomeye atereye hanze y’urubuga rw’amahina ku munota wa 64, umunota umwe mbere y’uko Jennifer Cudjoe ahusha penaliti ku mupira yateye ugaca ku ruhande rw’izamu.

Anasthesia Achiaa yatsinze igitego cya gatandatu ku mupira umunyezamu Ndakimana yananiwe gufata ngo awukomeze, uyu mukinnyi awusongamo ku munota wa 74.

Habura iminota itanu ngo umukino urangire ni bwo Anasthesia Achiaa yatsindiye Ghana igitego cya karindwi ku mupira yahinduye imbere y’izamu wijyana mu nshundura.

Umukino wo kwishyura uzabera i Accra ku wa Kabiri, tariki ya 26 Nzeri 2023.

Ikipe izava hagati y’Amavubi y’Abagore na Black Queens ya Ghana, izahurira mu ijonjora rya kabiri n’izakomeza hagati ya Gambia na Namibia hagati ya tariki ya 27 Ugushyingo n’iya 5 Ukuboza 2023.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

U Rwanda: Ndakimana Angeline, Uzayisenga Lydia, Mukahirwa, Maniraguha Louise, Manizabayo Florence, Nibagirwe Libelée, Mukeshimana Dorothée, Uwase Andersène, Nibagwire Sifa Gloria (c), Usanase Zawadi na Kayitesi Alodie.


Ghana: Konlan Cynthia, Findib Janet, Egyir Jennifer, Cudjoe Doris Boaduwaa, Princela Adubea, Anasthesia Achiaa, Evelyn Badu, Justice Tweneboaa, Partia Boakye, Kusi Alice na Grace Acheampong.

Amafoto: Igihe

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments