Umunyamabanga
wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Butera Yvan, yafunguye ku mugaragaro ku
nshuro ya gatanu inama mpuzamahanga ya Africa HealthTech Summit, yabereye i
Kigali, ihuriza hamwe abarenga 4,000 baturutse mu bihugu bitandukanye bya
Afurika no hirya no hino ku Isi.
Iyi nama
yitabiriwe n’abafata ibyemezo muri za Guverinoma, inzobere mu by’ubuzima,
abahanga mu ikoranabuhanga, abashoramari ndetse n’abafatanyabikorwa mu rwego
rw’ubuzima, bagamije kungurana ibitekerezo ku buryo ikoranabuhanga ryakoreshwa
mu guteza imbere ubuzima ku mugabane wa Afurika.
Mu ijambo
rye, Minisitiri Butera Yvan yasabye ko hakomeza gutezwa imbere udushya
n’ikoranabuhanga mu rwego rwo kubaka uburyo bw’ubuzima bushobora guhangana
n’ibibazo bitandukanye kandi bukitegura ibibazo bishobora kuzaza.
Yagaragaje
ko hakenewe uburyo bushya bwo gutanga serivisi z’ubuzima, bukoresha ikoranabuhanga
mu rwego rwo gutuma serivisi zirushaho kugera kuri benshi, kuba zihuse, zita ku
murwayi kandi zigatanga umusaruro ushimishije.
Minisitiri
Butera yavuze ko udushya mu ikoranabuhanga dushobora gufasha ibihugu bya
Afurika kugira gahunda z’ubuzima zikomeye kandi zishobora kwihanganira ibibazo,
mu gihe abaturage barushaho kubona serivisi zinoze.
Iyi nama
y’uyu mwaka yabaye ifite insanganyamatsiko igira iti “Wellness for All: Powered
by Intelligent Health Systems”, bisobanuye ko ubuzima bwiza kuri bose bugomba
gushyigikirwa na gahunda z’ubuzima zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge.
Abitabiriye
inama baganiriye ku buryo ikoranabuhanga rishobora gukoreshwa mu gukumira
indwara, gufasha abakozi b’ubuzima mu kazi kabo no kugeza serivisi nziza ku
baturage benshi.
Muri ibyo
biganiro harimo n’uburyo ubwenge buhangano (AI), amakuru y’ubuzima ndetse
n’izindi serivisi z’ikoranabuhanga byakoreshwa mu gufasha abaganga n’abaforomo
gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe.
Africa
HealthTech Summit ibaye mu gihe ibihugu bya Afurika bikomeje kongera ishoramari
mu ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima.
Ikoranabuhanga
rishobora gufasha mu gukusanya no gucunga amakuru y’abarwayi, gukurikirana
indwara, gutanga ubujyanama bw’ubuzima hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse no
korohereza abaturage kubona serivisi z’ubuvuzi.
Abitabiriye
iyi nama basuzumye uburyo ibyo bikorwa byakwagurwa ku mugabane wa Afurika,
cyane cyane mu bice abaturage bataragerwaho ku buryo buhagije na serivisi
z’ubuzima.
Umuyobozi
Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) mu Karere ka
Afurika, Dr Mohamed Yakub Janabi, yasabye inzego z’ubuzima gushyira imbere
ikoranabuhanga, ariko rigahuzwa n’ibikenewe mu bihugu kugira ngo rifashe kunoza
serivisi z’ubuzima.
Yabwiye
abitabiriye iyo nama ko bagomba kwibaza ibibazo bitandukanye mu gihe bakoresha
ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima.
Ku ruhande
rwa Nsengimana Jean-Philbert, Umuyobozi Mukuru w’Inama Nyafurika
y’Ikoranabuhanga mu Buzima (Africa Health Tech Summit), yavuze ko gutangiza iyi
nama mu myaka 5 ishize, byari bigamije guhuza abaganga n’abahanga mu
ikoranabuhanga, kugira ngo bafatanye gushakira ibisubizo ibibazo biri mu rwego
rw’ubuzima.
Yavuze ko
Afurika iramutse isangiye amakuru, byafasha guteza imbere uyu Mugabane kandi
bigatuma ibisubizo by’ibibazo biri mu rwego rw’ubuzima bibonerwa umuti.
Ati: “Tukiza
hano twagiye tuvuga ngo ni gute Umujyanama w’Ubuzima muri Afurika yatanga
amakuru ku buryo bumworoheye, aho hari abagera kuri miliyoni 2, batabona
ubushobozi bwo gutanga amakuru.”
Yavuze ko
nyuma yo gushyiraho urubuga rwo gusangira amakuru mu rwego rw’ubuzima, byagize
akamaro kandi ubu bigafasha gutuma indwara zivurwa mu buryo bwihuse.
Ati: “Tutarashyiraho
urubuga, nta hantu abo bantu bafite ibisubizo babonaga aho bahurira n’abantu
ngo bakemure ibibazo.”
Yunzemo ati:
“Umwaka ushize turi aha ngaha, u Rwanda rwonyine ni rwo rwari rufite kiriya
kigo cya Health Intelligence Centre, ahahurizwa amakuru yo mu rwego rw’ubuzima
noneho akazifashishwa mu kongera ireme ryo mu rwego rw’ubuzima.”
Nsengimana
yavuze ko biteganyijwe ko umwaka wa 2026, uzarangira ibihugu 16 byaramaze
gushinga ibyo bigo, mu rwego rwo gufasha Afurika kwigira.
Yavuze ko mu
gihe ibihugu bikomeje gusangira amakuru n’ikoranabuhanga, bizabifasha gukomeza
gutera imbere.
Ati: “Ese
ikoranabuhanga ryafasha umubyeyi kubona ubuvuzi bw’umwana we vuba? Ese ryafasha
umukozi w’ubuzima gukora afite icyizere? Ese ryafasha abayobozi kugeza imiti
n’abakozi aho bikenewe cyane?”
Yashimangiye
ko ubwenge buhangano (AI) n’udushya duhangwa mu ikoranabuhanga bishobora
gutahura ibyago hakiri kare, bikongera ubushobozi mu igenamigambi kandi
bigatuma ubuvuzi bwizewe bwegerezwa abaturage.
Ati: “Ariko
reka tubyumve neza, ikoranabuhanga ntirishobora gusimbura abakozi bo mu rwego
rw’ubuzima, cyangwa gukomeza sisitemu zifite intege nke ryonyine, cyangwa ngo
ritume abaturage baryizera hatabayeho kubazwa inshingano.”
Dr Janabi
yavuze ko Afurika igomba kugira uruhare runini mu iterambere ryayo rishingiye
ku ikoranabuhanga, ibisubizo bigategurwa ku bufatanye bw’Abanyafurika,
bigacungwa na bo kandi bikubahiriza imiterere n’ibikenewe muri Afurika.
Yunzemo ati:
“Guverinoma zigomba gushyiraho uburyo bukwiye. Abahanga mu guhanga udushya
bagomba gushaka ibisubizo by’ibibazo nyakuri by’ubuzima. Abafatanyabikorwa
bagomba guhuza ibikorwa byabo n’ibyihutirwa bya buri gihugu.”
Mu kwimakaza
ikoranabuhanga mu Rwanda Abajyanama b’ubuzima bagera ku 54 000 bamaze guhabwa
telefeni zigezweho zibafasha gutanga amakuru y’umurwayi basuzumye cyangwa
bavuye, bityo bigafasha inzego z’ubuzima gukurikirana hakire kare.
Ku rwego rw’Afurika inzego z’ubuzima zagaragaje ubu mu bigo nderabuzima bisaga 100 000 bitari bifite umuriro w’amashanyarazi hamaze ikoranabuhanga na yo ashyirwamo ndetse n’abajyanama b’ubuzima bagera kuri miliyoni 2 bakaba barahawe ibikoresho by’ikoranabuhanga bibafasha gutanga amakuru y’abarwayi kugira ngo bitabweho.
Like This Post? Related Posts