• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO

Abaturage batuye mu mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye bahangayikishijwe nibibanza namazu bidafite icyo bikorerwamo bisigaye ari indiri zamabandi.

Bamwe muri aba baturage baganiriye na Bplus TV dukesha iyi nkuru, Bavuze ko hashize igihe kinini bataka iki kibazo cyababereye ihurizo rikomeye kuko amabandi aturuka mu bice bitandukanye biza bikahitindikira bikabacucura utwo baruhiye.

Uretse iki kibazo cy’amabandi ahitindikira, banavuga ko ibi bibanza n’inzu zituzuye byatangiye kubakwirakwizamo umwanda ushobora kuzabateza indwara zitandukanye igihe ubuyobozi butakivugutiye umuti.

Umuturage utuye muri uyu mujyi wa Muhanga uvugwaho kugira amazu ateza umwanda ariko utifuje kugaragaza imyirondoro ye mu itangazamakuru, yavuze ko mu gihe cya ni joro ntamuturage ushobora kwigabiza inzira zihanyura kuko baba biteze ko bashobora kuhaburira ubuzima anaboneraho gusaba ubuyobozi bw’akarere kubakemurira iki kibazo.

Yagize ati "Biragoye kuhanyura nijoro kuko amabandi atakwambuye gusa ngo ugende amahoro yanakwambura ubuzima. Akarere gakwiye kudufasha kagakemura iki kibazo cyatubereye ihurizo".

Bitewe nuburemere bwiki kibazo, Bplus TV yagerageje kuvugisha ubuyozi bwakarere ka Muhanga, maze Bizimana Eric, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, avuga ko akarere kazi iki kibazo kuko kanagiranye ibiganiro bizatanga umuti wiki kibazo na banyiribibanza ndetsena banyirimazu.

Agira ati "Iki kibazo turakizi, Twagiranye ibiganiro na banyiri bibanza ndetse n’amazu. IKi kibazo kizaba cyakemutse mu gihe gito."

Aba baturage kandi basaba ubuyobozi kongera ibikorwaremezo birimo imihanda ya kaburimbo, amatara nibindi kugirango barusheho gutera imbere.

Louis Patric MUHIRWA /Bplus TV

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments