Abazunguzayi b’aba-Masai bakorera ubucuruzi bwabo ku mihanda mu gihugu cy’u Rwanda cyane cyane mu Mujyi wa Kigali bashobora kujyanywa mu bigo by’inzererezi.
Aba bacuruzi bazwi cyane ku kuzengurukana ku rutugu imyambaro yiganjemo inkweto n’imikandara hari abadatinya kuvuga batinywa cyane n’inzego z’ubuyobozi ziba zitinya ko bazigirira nabi.
Aba bacuruzi b’abanyamahanga bakomeje kwiyongera mu Mujyi wa Kigali ku bwinshi, ubu bashinze amatako no mu Ntara zose z’igihugu, bagendagenda ku muhanda bacuruza inkweto n’ibikapu n’utundi tuntu tw’ubukorikori bwabo.
Umuyobozi w’agateganyo w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, Lt Col Vianney Higiro yasabye ko Abazunguzayi b’aba-Masai bakorera ubucuruzi bwabo ku mihanda bajyanwa mu nzererezi.
Ubwo yaganiraga n’abaturage batuye mu Karere ka Musanze, Lt Col Higiro yavuze ko aba ba-Masai usanga babunza imiti itemewe aho bavuga ko ivura ubugabo n’izindi ndwara, ibintu Leta y’u Rwanda itemera.
Yavuze ko izo nzererezi z’abanyamahanga zinjiye mu baturage aho zibeshya ko zitanga urubyaro n’ibindi bipindi byo kurya amafaranga.
Lt Col Higiro kandi yavuze ko abo birirwa bambaye rumbiya usanga bazererana ibikweto ku rutugu, wabibara ugasanga bihora ari icumi.
Yagize ati ” Bariya bantu ntabwo ari beza. Ubu rero na bo turaza kubafatira ingamba, aho mubabonye, umuyobozi w’Umudugudu, turagira ngo rwose mubashakishe, yaba ari mudugudu aho acumbitse, udusinyara tuza tumujyana.”
Lt Col Higiro Vianneye yavuze ko bitumvikana ukuntu bariya ba Masai bakomeza kubunza ibicuruzwa kandi abanyarwanda batabyemerewe, asaba ko bajyanwa mu bigo by’inzererezi cyangwa bagasubizwa iwabo.
Like This Post? Related Posts