Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 18 Nzeri 2023, Nibwo Isoko riherereye mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Rugarama mu Murenge wa Nyamirambo akarere ka Nyarugenge ryafashwe n’inkongi, yangiza inzu zicururizwamo ibintu bitandukanye.
Bamwe mu baturage bari aho inkongi yabereye, bavuze ko bashidutse amwe mu maduka yo muri iri soko afashwe n’inkongi noneho abacuruzi bari bari gukoreramo bakizwa n’amaguru abandi barwana no kuzimya.
Imodoka z’Ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya Inkongi n’Ubutabazi zahise zihagera zitangira kuzimya iyi nkongi itarangiza ibintu byinshi.
Kugeza magingo aya ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi.
Inkuru irambuye ni mukanya!!!!!!!