-
Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO
Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Abaturage batuye mu murenge wa Gahini akarere ka Kayonza barinubira ikibazo cy’umuhanda wangiritse kimaze imyaka itatu.
Ni umuhanda umaze imyaka isaga itatu warangiritse werekeza ku ishami rya Kaminuza y’u Rwanda,Ishami ry’Uburezi rya Rukara ahazwi nko kuri FAWE.
Ni ikibazo abaturage bavuga ko batakiye ubuyobozi ariko ntihagire igikorwa kandi wari umuhanda nyabagendwa.
Aba baturage barasaba ubuyobozi kuwusana hakiri kare kuko ubafasha mu ngendo n’ubuhahirane hagati y’uduce tuwukoresha.
Umuturage utifuje ko imyirondoro ye igaraga mu itangazamakuru, yatangarije BTN ko ukomeje kudindiza iterambere ry’abawukoresha unakomeje kubateza inkeke cyane ko hagiye kubaho ibihe by’imvura bizatuma batoroherwa no kuhaca.
Yagize ati “Dufite ubwoba bw’ibibazo uyu muhanda ugiye kuduteza cyane ko imvura nyinshi igiye kugwa. Mu byukuri uri gutuma iterambere ryacu ridindira.”
Bitewe n’uburemere bw’iki kibazo, BTN yagerageje kuvugisha uruhande rw’ubuyobozi niba iki kibazo bakizi nicyo buteganya gukora, maze ku murongo wa telefoni umuyobozi w’akarere ka Kayonza NYEMAZI John Bosco ayitangariza ko bakizi ngo gusa hakaba hakiri kwegeranywa amafaranga bazifashisha bawukora dore ko azava mu ngengo y’imari izakoreshwa kuburyo mu gihe cya vuba uzaba watangiye gukorwa.
Agira ati “ Iki kibazo turakizi, twatangiye kugishakira umuti ku buryo mu gihe cya vuba uzaba watangiye gukorwa.”
Ni mu gihe ikibazo cy’imihanda idatunganyije gikomeje kugaragara hirya no hino muri aka karere ka Kayonza ari nako gikoma mu nkokora ibikorwa by’ubwikorezi icyo abaturage bafata nko kudakurikirana kw’abayobozi.
Ni inkuru ya MUBASHANKWAYA Fulgence/BTN TV
Like This Post?
Related Posts