Ku wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023, Nibwo Komisiyo ishinzwe kurinda amakuru muri Irland yatangaje ko yahanishije TikTok amande ya miliyoni 345 z’amayero, izira kuvogera ubuzima bwite bw’abana.
Iki ni cyo gihano cya mbere kinini uru rubuga nkoranyambaga rw’Abashinwa ruhawe mu bihugu by’i Burayi.
Ikirego kirebana n’uburyo uru rubuga nkoranyambaga rwakoresheje amakuru yerekeye abana mu 2020.
Umuvugizi wa TikTok, yatangaje ko rutemeranya n’iki cyemezo by’umwihariko ku buremere bw’amande rwaciwe.
Ati “Ibirego bishingiye ku mikorere n’uburyo bwariho mu myaka itatu ishize no kuba dufite ibyo twahinduye mbere y’uko hakorwa igenzura, urugero nko kuba konti zose z’abafite munsi y’imyaka 16 twazihindura iz’abantu ku giti cyabo mu buryo bitari bikwiye gukorwamo.
Urwo rwego rwa EU rushyiraho amategeko ibigo bigomba kubahiriza igihe bikoresha amakuru. Rwasanze TikTok itagaragaza neza uburyo amakuru y’abana arindwa.