• Imikino / FOOTBALL

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nzeri 2023, Nibwo Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwasabiye abantu bane barimo abakozi ba APR FC batatu (abasirikare n’umusivile umwe), gufungwa imyaka itatu ku bw’icyaha cyo gucura umugambi wo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

Maj Jean Paul Uwanyirimpuhwe wari Team Manager, Maj Dr Erneste Nahayo wari Umuganga w’Ikipe na Mupenzi Eto’o wari ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi muri APR FC n’undi muturage witwa Bizimana Bilali nibo basabiwe iki gifungo.

Amakuru avuga ko bacuze umugambi wo guha abakinnyi ba Kiyovu Sports ibintu byo kunywa mu mutobe kugira ngo bizabace intege mu mukino.

Intandaro yabyo ni ku mukino Ikipe y’Ingabo yatsinze Urucaca ibitego 2-1, iyisezerera ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Abaregwa bose n’abunganizi babo bemera ibikorwa bigize ibyo baregwa ariko ntibemera inyito y’icyaha. Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka itatu n’amande y’ibihumbi 500 Frw nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Urukiko rwatangaje ko umwanzuro uzasomwa ku wa 13 Ukwakira 2023.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments