-
Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO
Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias
Umuturage witwa Bihoyubusa Jacqueline utuye mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Masaka akagari ka Gako mu mudugudu w’Abatangampundu akomeje gutabaza nyuma yuko asenyewe uruzitiro rw’urugo rwe.
Uyu muturage avuga ko yarenganyijwe n’Umunyambanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gako atuyemo, aho avuga ko yaje agasenya uruzitiro rwari ruzengurutse urugo rwe.
Akomeza avuga ko ubwo yamusenyeraga yagerageje kumubaza impamvu abikoze nawe akamusubiza ko arimo kugaruza ubutaka bwa Leta.
Iki kibazo kijyanye n’ihohoterwa bivugwa ko uyu muturage yakorewe n’umuyobozi we, kigarukwaho n’abaturage baturanye nawe bavuga bashimangira ko iki ari igikorwa kigayitse kitari gikwiye dore ko banagaragaza icyo bashingiraho bavuga ko ari ihohoterwa rikomeretsa.
Umuturanyi w’uyu muturage wasenyewe witwa Ikimpaye Josiane aganira na BTN TV yavuze ko yatunguwe no gusanga Gitifu ari gusenyera uyu mubyeyi uhatuye kuva 1997.
Yavuze ko ububutaka umuyobozi yita ubwa Leta, uyu muturage yabutuyemo kuva mu 1997 nyuma yuko Leta ibumuha 1995 ubwo abaturage bari bari gutuzwa mu midugudu.
Akomeza ashimangira ko uyu muturage akwiye kurenganurwa agasubizwa ibye ndetse nagaciro yambuwe.
Yagize ati “Uyu mubyeyi yararenganijwe kuko yahatuye kuva 1997. Bamusubizeagaciro ke kandi yu muyobozi aryozwe ibyo yakoze.”
Ku mashirakinyoma, umunyamakuru yagerageje kubaza uruhande rw’ubuyozi bw’akagari n’umurenge ariko biragorana kuko inshuuro zose yagerageje kubaza uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Gako ushinjwa ihohoterwa n’abaturage ntibyamukundiye ubwo yamuhamagaraga kuri telefoni kuko atigeze yitaba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Masaka kuri iki kibazo nawe yirinze kugira icyo atangaza.
Bitewe n’uburemere bw’iki kibazo, BTN yavugishije Umuyobozi Nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro, MUTSINZI Antoine maze ayemererea ko bitarenze ku wa Gatanu kuko hari ikipe nini y’abakozi ifite mu nshingano iki kibazo dore ko bazaba bibereye aho uwo muturage atuye kugirango basuzumane ubushishozi kuko ngo hari igihe usanga abaturage biyitirira ubutaka bwa Leta ndetse hakaba n’igihe bahohoiterwa nkana.
Agira ati “Bitarenze ku wa Gatanu iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti kuko hari ikipe ngari izoherezwa ahabereye icyo kibazo.”
Ubu butaka buvugwa ko uyu muturage yabunyaze Leta, yabuhawe mu mwaka wa 1995 none3ho aqhatura mu mwaka wa 1997 ni mugihe ibiro by “akagari byahubatswe muri 2015.
Amashusho agaragaza uko abaturage basobanura ako karengane
NI INKURU YA Remy NGABONZIZA/BTN TV
Like This Post?
Related Posts