• Amakuru / POLITIKI

Ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, Nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Imari muri Bénin, akaba n’Intumwa yihariye yari izanye ubutumwa bwa Perezida Patrice Talon.

Umubano w’u Rwanda na Bénin umaze imyaka ugaragaramo ibikorwa bifatika, by’umwihariko kuva Perezida Patrice Talon yakorera uruzinduko mu Rwanda mu 2016, rwabaye imbarutso y’umubano mushya ukomeje kwera imbuto mu ngeri zirimo ubucuruzi, ubuhahirane n’ibindi.

Amakuru Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ‘Village Urugwiro’ byatangaje dukesha iyi nkuru, avuga ko Perezida Paul Kagame yakiriye intumwa yihariye ya mugenzi we wa Bénin, Patrice Guillaume Athanase Talon yamuzaniye ubutumwa.

Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa X bugira buti “None muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Romuald Wadagni, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Imari muri Bénin akaba n’intumwa yihariye, wanatanze ubutumwa bwa Perezida Patrice Talon.”

Uru ruzinduko rukurikiye urwo Perezida Kagame aheruka kugirira muri Bénin muri Mata 2023, aho hanabaye ibiganiro byasojwe hasinywe amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo n’urw’umutekano.

Perezida Kagame yavuze ko abizi ko hari ibibazo by’iterabwoba muri Afurika y’Iburengerazuba Bénin iherereyemo ariko ko atari ho honyine.

Mu gushaka umuti w’ibi bibazo, Perezida Kagame yavuze ko bisaba ubufatanye bw’ibihugu haba mu Karere u Rwanda ruherereyemo no hanze yako.

Yagize ati “U Rwanda rufite ingabo ziri muri Centrafrique, muri Mozambique, Sudani y’Epfo n’ahandi. Kubera iyo mpamvu n’amateka yacu twubatse ubushobozi, [nta gukabya guhari] kugira ngo tubashe gukemura ibibazo by’umutekano dufatanyije n’ibindi bihugu. Ni muri urwo rwego twiteguye gufatanya na Bénin haba mu gihugu imbere no mu karere mu bushobozi bwacu.”

Perezida Kagame yavuze ko uretse Bénin, u Rwanda rushobora gufatanya n’ibindi bihugu mu gushaka ibisubizo by’ibibazo by’umutekano.

Muri uru ruzinduko kandi ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye agena ibyo kudasoresha kabiri ibicuruzwa byinjira ku mpande zombi, ayo mu rwego rw’ubuhinzi, ikoranabuhanga, imiyoborere y’inzego z’ibanze, iterambere rirambye, ubufatanye mu by’ubucuruzi n’inganda, ubukerarugendo n’ishoramari.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments