Yanditswe na DUSHIMIMNANA Elias
Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Nzeri 2023, Nibwo Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) itangazo rimenyesha Abanyarwanda ko ku wa Kabiri tariki ya 12 Nzeri 2023, saa tanu z’amanywa, izatangaza amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri 2022/2023.
Biteganyijwe ko Abanyarwanda bazakurikiranira umuhango wo gutangaza ayo manota ku murongo wa Youtube w’iyo Minisiteri.
Abanyeshuri bazatangarizwa amanota mu mashuri abanza ni 202,967, nyuma y’uko ku itariki 17 Nyakanga 2023 batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, aho byitabiriwe n’abahungu 91,067 mu gihe abakobwa ari 111,900.
Ni mu gihe mu cyiciro rusange (Tronc Commun), abana bagiye gutangarizwa amanota basaga ibihumbi 130.
Like This Post? Related Posts