• Ubukungu / IBIKORWA-REMEZO

Nyuma yuko umutingito wibasiye igihugu cya Maroc ugahitana abarenga 2000 ku wa Gatanu no kuwa Gatndatu, Umukinnyi w’ikirangirire mu mupira w’amaguru, Cristiano Ronaldoyahise atanga ubutabazi ku barokotse umutingito w’Isi, aho yahagaritse gahunda zose iyi Hoteli yatangaga kubwo inyungu ze  ategeka ko igomba gucumbikira abarokotse umutingito badafite aho baba.

Cristiano Ronaldo yafunguye imiryango ya Hoteli igezweho afite muri Maroc, kugira ngo yakire abarokotse umutingito kuko abenshi basigaye badafite aho baba, kuko inzu zabo zangiritse  ku buryo hari impungenge ko zagwa igihe icyo ari cyo cyose.


Skysports dukesha iyi nkuru ivuga ko iki gikorwa cy’ubugiraneza Cristiano Ronaldo yakoze cyo gufata Hoteli ye yitwa ‘Pestana CR7 Marrakesh Hotel’, ikaba icumbi ku barokotse icyo kiza cy’umutingito gikomeza ku mugira undi muntu ukora ibikorwa byurukundo bifatwa nkintangarugero.

Iyo Hoteli y’inyenyeri enye, ifite ibyumba 174, ikaba ari imwe muri hoteli nziza ziri mu Mujyi wa Marrakesh, ubusanzwe ikaba yishyuza Amapawundi 130 ‘£130’ ku ijoro rimwe.

Uwo Mujyi wa Marrakesh wahuye n’ingaruka zikomeye z’uwo mutingito, kuko wasize usenye inzu nyinshi.

Ikipe ya Maroc y’umupira w’amaguru na yo yatanze ubutabazi, ibinyujije mu gikorwa cyo gutanga amaraso ku bakomerekeye muri uwo mutingito.

Umukinnyi Achraf Hakimi ukinira ikipe ya Paris Saint-Germain, na we ni umwe mu batanze amaraso yo gutabara inkomere, nk’uko byagaragaye muri videwo yoherejwe n’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.

Kugeza ubu, umutingito wibasiye igihugu cya Maroc bimaze kugaragara ko wahitanye abasaga 2000 abandi basaga 2,400 barakomereka, mu gihe hari benshi bari ku gasozi kubera kubura aho kuba.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments