• Amakuru / POLITIKI

Yanditswe na DUSHIMIMANA Elias

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 10 Nzeri 2023, Nibwo mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Gatsibo akagari ka Manishya humvikanye inkuru mbi yurupfu rwumukuru wumudugudu bikekwa ko yishwe numuturanyi we.

Nyakwigendera witwa Kamana Eldephonce wari usanzwe ayobora umudugudu wa Nyaruhanga, birakekwa ko yishwe numuturanyi we witwa Harambumubano amukubise isuka mu mutwe yo mu bwoko bwa majagu.


Bamwe mu baturage batuye mu mudugudu nyakwigendera yari abereye umuyobozi, Babwiye BTN ko uru rupfu rwaje nyuma yuko uyu Harambumubano ukekwaho ubwicanyi yari avuye ku biro byakagari aho yari yajyanywe nyuma yo gushyamirana nuwo bashakanye.

Amakuru akomeza avuga ko uyu mugabo ukekwaho ubwicanyi yaje kugurira inzoga yamafaranga Magana atatu uwari umurinze ngo adatoroka noneho ahita ajya mu rugo rwe aribwo yahahuriraga na Mudugudu agahita amukubita isuka mu mutwe.


INKURU IRAMBUYE NI MUKANYA!!!!!!!!!!!!

Ni Inkuru ya UMUYANGE Jean Baptiste/BTN TV


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments