• Ubukungu / IMISORO
Bamwe mu babyeyi bakorera Umujyi wa Kigali barerera abana babo mu rugo mbonezamikurire rwabana rwabashyiriweho bagaragaje ko kuva rwashyirwaho mu 2021 byatumye umusaruro wabo mu kazi wiyongera.

Ibi babitangarije mu birori byo gusezerera abana bagera ku Icyenda baharererwaga murugo mbonezamikurire rwabana  bageze ku kigero gishyitse cyo kujya mu mashuri yincuke.

Kwizera Dinah wari uhagarariye ababyeyi bafite abana muri iri rerero yavuze ko ryaje arigisubizo ku babyeyi kuko baba bizeye bidashidikanywaho umutekano wabana ndetse bikanafasha abana gukura neza.

Avuga kandi ko iri rerero  ryatumye abana babo bajijuka bakiri bato binyuze mu gusabana na bagenzi babo ndetse rinabafasha kurema inshuti bakiri bato.

Yagize ati  "Iri rerero  ryatumye abana bacu bajijuka bakiri bato binyuze mu gusabana na bagenzi babo.”

Umuyobozi wungirije wUmujyi wa Kigali Ushinzwe Ubukungu nImibereho Myiza yAbaturage, URUJENI Martine, yavuze ko iri rero rifasha abana gukanguka mu myitwarire no mu mibanire nabagenzi babo. 

Yagize  "iri rero rifasha abana gukanguka mu myitwarire no mu mibanire nabagenzi be.”

Urugo mbonezamikurire rwabana bato rwashyiriweho abakozi bo mu mujyi wa Kigali rwafunguwe muri Nzeri 2021 rutahwa ku mugaragaro mu Kuboza uwo mwaka rukaba rwakira abana bafite guhera ku mezi atatu. Kuri ubu rwarererwagamo abana 18.

Ubu mu bice bitandukanye byigihugu uhasanga amarerero yabana bato yashyizweho mu rwego rwo kubafasha gukura neza bahabwa indyo yuzuye no kwigishwa ibyabafasha kugira imyitwarire myiza.

Muri 2014, Guverinoma yu Rwanda yatangije gahunda yUrugo Mbonezamikurire yabana bato, bari munsi yimyaka itandatu.

Iyi gahunda yari imwe mu ntego zayo zigamije gukumira no guhangana nibibazo byigwingira rituruka ku mirire mibi iri mu bana.

ALAN NKOTANYI GASHIRAMANGA/Bplus TV
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments