Mu rwego rwo
kurushaho kwegera abakiriya no kubashimira icyizere bakomeje kuyigirira, Movit
Rwanda yitabiriye Imurikagurisha Mpuzamahanga rya 29 ry'u Rwanda (Expo 2026)
ribera i Gikondo, izanye ibiciro byihariye, impano ndetse n'udushya ku
bicuruzwa byita ku ruhu n'umusatsi.
Abasuye
stand ya Movit basangayo ibicuruzwa bitandukanye birimo amavuta yo kwisiga, ayo
kwita ku musatsi, amasabune, lotions, shampoos n'ibindi byinshi byifashishwa mu
kwita ku bwiza bw'umubiri. Muri Expo, ibyo bicuruzwa biri kugurishwa ku biciro
byagabanyijwe, bikaba ari amahirwe adasanzwe ku bakiriya bifuza kugura
ibicuruzwa by'umwimerere ku giciro kiboneye.
Uretse
ibiciro byiza, Movit yanateguye impano ku bagura ibicuruzwa byatoranyijwe, aho
abakiriya bashobora gutahana impano zitandukanye bitewe n'agaciro k'ibyo
baguze. Hari kandi abakozi b'inzobere biteguye kwakira abashyitsi,
kubasobanurira ibyiza bya buri gicuruzwa no kubafasha guhitamo ibihuye n'uruhu
cyangwa umusatsi wabo.
Movit Rwanda
ivuga ko intego yayo ari ugutanga ibicuruzwa byujuje ubuziranenge kandi
bibereye buri wese, ari na yo mpamvu ikomeje kuzana ibisubizo bihendutse kandi
byizewe ku miryango nyarwanda.
Expo 2026 ni
umwanya mwiza wo guhura n'abakiriya, kumenyekanisha udushya no kubegera
kurushaho. Ni yo mpamvu Movit irarikiye buri wese gusura stand yayo mbere y'uko
imurikagurisha rirangira, akungukira ku biciro bidasanzwe, impano n'inama
z'inzobere.
Niba uri muri Expo 2026, ntucikwe no kunyura kuri stand ya Movit Rwanda. Uzahasanga ibicuruzwa by'umwimerere, ibiciro byiza, impano ndetse na serivisi inoze igenewe buri mukiriya.