Inteko
Rusange ya Sena yemeje ko Brig Gen Innocent Munyengango yujuje ibisabwa kugira
ngo ayobore Sosiyete ishinzwe Serivisi z’Ubwikorezi bwo mu Kirere (Aviation
Travel and Logistics Holding Ltd - ATL), nyuma yo gusuzuma no kwemeza
umwirondoro we.
Iki cyemezo
cyafashwe kuri uyu wa 4 Kanama 2026, nyuma y’uko Komisiyo ya Sena ishinzwe
Ubukungu n’Imari ishyikirije Inteko Rusange raporo y’isesengura ry’umwirondoro
wa Brig Gen Munyengango ndetse n’imiterere ya ATL asabirwa kuyobora.
Komisiyo
yasobanuye ko ATL ari ikigo gihuriza hamwe amasosiyete atanu arimo RwandAir,
Rwanda Airports Company, Akagera Aviation, Rwanda Tours and Events na Rwanda
Links Logistics.
Iyi sosiyete
ifite inshingano zirimo gutwara abantu n’ibintu mu ndege, gutanga serivisi
zifasha ubwikorezi bwo mu kirere, kubika no gutwara ibicuruzwa, gutwara
ubutumwa bw’abakiliya ndetse no guhugura abatwara indege.
Mu
kwisobanura imbere y’Abasenateri, Brig Gen Munyengango yavuze ko yavutse mu
1971, akaba afite impamyabumenyi ya Bachelor’s mu bijyanye na Microbiology
yakuye mu Buhinde, Master’s mu Mubano Mpuzamahanga yakuye muri Ghana mu 2025,
ndetse n’impamyabumenyi mu by’umutekano yakuye muri Kaminuza yo muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika mu 2021.
Yagaragaje
ko mu kazi yakoze harimo inshingano zitandukanye mu Ngabo z’u Rwanda zirimo
igenamigambi (planning), ibijyanye na logistics ndetse no kuba Umuvugizi
w’Ingabo z’u Rwanda.
Yanakoze
ibikorwa bya logistics mu butumwa bw’amahoro muri Sudani, anigisha mu Ishuri
Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama.
Perezida wa
Komisiyo ya Sena y’Ubukungu n’Imari, yasuzumye umwirondoro we, Senateri
Nsengiyumva Fulgence, yavuze ko ubunararibonye bwe mu butumwa bw’amahoro
bwamuhaye amahirwe yo gukorana n’inzego zitandukanye.
Yagize ati
"Murumva ko mu butumwa bw’amahoro atakoranye n’abasirikare gusa, ahubwo
yanakoranye n’abasivile, cyane cyane mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga."
Brig Gen
Munyengango yavuze ko amashuri yize, amahugurwa yakurikiye n’imirimo yakoze
byamuhaye ubumenyi n’ubunararibonye buhagije mu micungire y’ibijyanye n’indege
n’ubwikorezi bwo mu kirere.
Yasobanuye
ko yanakoze amahugurwa mu by’ubwikorezi bwo mu kirere ndetse akorera mu ishami
ry’Ingabo z’u Rwanda rishinzwe iby’indege, ibintu avuga ko bizamufasha kuyobora
ATL neza.
Mu byo
yateganyije gukora naramuka atangiye inshingano, yavuze ko azabanza gusuzuma
uko imiyoborere ya ATL ihagaze, akareba ibibazo bihari kugira ngo afatanye
n’abakozi n’ubuyobozi kubikemura.
Yavuze kandi
ko azita ku gusuzuma ibitabo by’umutungo wa ATL no gufata ingamba zatuma buri
sosiyete iyigize ikora yunguka.
Mu bindi
azashyira imbere harimo kwihutisha ibikorwa byo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga
cy’Indege cya Kigali kiri mu Bugesera, binyuze mu gukorana bya hafi
n’abafatanyabikorwa kugira ngo ibikoresho bikenewe biboneke ku gihe. Iki kibuga
giteganyijwe kuzura mu mpera za 2027.
Yavuze kandi
ko azasuzuma igenamigambi rya ATL, ibipimo by’imikorere n’ishyirwa mu bikorwa
ryabyo, hagamijwe kunoza umusaruro w’ikigo.
Abasenateri
bamubajije n’uburyo azakemura ibibazo bikunze kuvugwa muri RwandAir, birimo
gukererwa kw’ingendo no kubura kw’imizigo y’abagenzi.
Senateri
Nsengiyumva yagize ati "Muzi ko abantu bakunze kuvuga ikibazo cyo
gukererwa kw’indege, hakaba n’ikibazo cy’imizigo y’abagenzi bavuga ko rimwe na
rimwe ibura. Ni iki muzabikoraho?"
Mu gusubiza,
Brig Gen Munyengango yavuze ko azakora isuzuma ryimbitse ry’ibibazo bihari,
agafatanya n’inzego bireba kubishakira ibisubizo birambye.
Yanijeje
kandi ko azongera ibikorwa byo kumenyekanisha ATL n’amasosiyete ayishamikiyeho
kugira ngo yongere abakiliya n’umusaruro, anashimangira ko azashyira imbaraga
mu gukoresha ikoranabuhanga no gukurikiza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya
Leta hagamijwe kunoza imiyoborere n’imicungire y’umutungo.
Komisiyo ya
Sena ishinzwe Ubukungu n’Imari yavuze ko nyuma yo gusuzuma umwirondoro we,
yasanze afite ubumenyi, ubushobozi, ubunararibonye n’ubushake bwo kuzuza neza
inshingano z’Umuyobozi Mukuru wa ATL, isaba Inteko Rusange ya Sena kumwemeza.
Abasenateri
bose bagaragaje ko bashyigikiye uwo mwanzuro.
Senateri
Niyomugabo yavuze ko Brig Gen Munyengango afite ubushobozi bwo gufasha igihugu
kugera ku ntego yo kuba igicumbi cy’ubukerarugendo.
Yagize ati
"Dushingiye ku isesengura rya Komisiyo y’Ubukungu n’Imari, turabona ari
umukandida mwiza uzafasha igihugu kugera ku cyerekezo cyo kuba igicumbi
cy’ubukerarugendo, kuko ubukerarugendo bushingira no ku bwikorezi bwo mu kirere
bunoze."
Na Senateri
Kitatire yashimye uburyo Komisiyo yakoze isesengura ryimbitse ry’umwirondoro wa
Brig Gen Munyengango imureba imbonankubone, avuga ko byatumye Abasenateri
babona amakuru ahagije abafasha gufata icyemezo.
Like This Post? Related Posts