Guverinoma
y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), byasinye amasezerano
y’inkunga ya miliyoni 40 z’Ama-Euro [asaga miliyari 67 Frw], azafasha u Rwanda
guteza imbere ubuhinzi bujyanye n’igihe, budaheza kandi bushobora
guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Aya
masezerano yiswe “Hangaribihe” azashyirwa mu bikorwa mu gihe cy’imyaka itanu,
yasinyiwe i Kigali ku wa Kabiri tariki 4 Kanama 2026. Yashyizweho umukono na
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, ari kumwe na Ambasaderi wa
EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra.
Iyi nkunga
irimo miliyoni 36 z’Amayero (asaga miliyari 60,8 Frw) azashyirwa mu ngengo
y’imari ya Leta mu gushyigikira imishinga y’ubuhinzi n’ibidukikije, mu gihe
miliyoni 4 z’Amayero (asaga miliyari 6,8 Frw) zizakoreshwa mu gutanga ubufasha
bwa tekiniki, kongerera ubushobozi abakozi n’abahinzi, ndetse no gukora
ubushakashatsi.
Iyi nkunga
izafasha mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya Kabiri y’Igihugu yo Kwihutisha
Iterambere (NST-2), Gahunda ya Gatanu yo Kuvugurura Ubuhinzi (PSTA-5) ndetse na
gahunda z’igihugu zo kubungabunga ibidukikije.
By’umwihariko,
izibanda ku kongera ishoramari mu buhinzi, kwagura ibikorwa byo kuhira imyaka
no gucunga ubutaka mu buryo burambye, no kongerera ubuhinzi ubushobozi bwo
guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.
Izibanda
kandi mu gusana urusobe rw’ibinyabuzima rwangiritse no guteza imbere uburyo bwo
gukusanya no gutanga amakuru ajyanye n’ikirere kugira ngo afashe mu gufata
ibyemezo bishingiye ku bimenyetso.
Minisitiri
w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko aya masezerano ari intambwe
ikomeye mu bufatanye bugamije guhindura ubuhinzi bw’u Rwanda.
Yagize ati
“Aya masezerano ni ubufatanye bufite agaciro gakomeye mu rugendo rwo kuvugurura
ubuhinzi bw’u Rwanda. Azafasha kubaka urwego rw’ubuhinzi bwa kijyambere,
rutanga umusaruro kandi rwihanganira imihindagurikire y’ikirere, binyuze mu
kongera umusaruro ku bahinzi bato, amakoperative, abagore, urubyiruko n’ibigo
bito n’ibiciriritse, ndetse no guteza imbere uburyo bw’ubuhinzi bwita ku
mihindagurikire y’ikirere no kubungabunga ibidukikije.”
Ambasaderi
wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra, yavuze ko iyi gahunda ari indi ntambwe
ikomeye mu mubano umaze igihe kirekire hagati ya EU n’u Rwanda.
Yagize ati:
“Iyi gahunda ishimangira ubufatanye bwiza dufitanye n’u Rwanda. Ishingiye ku
byo twagezeho mu bufatanye bwabanje kandi izafasha guhindura intego z’u Rwanda
mu guteza imbere ubuhinzi bwita ku mihindagurikire y’ikirere zikavamo ibisubizo
bifatika bifitiye akamaro abahinzi, abaturage bo mu cyaro ndetse n’ibisekuru
bizaza.”
Isinywa
ry’aya masezerano, ryitabiriwe kandi na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr.
Telesphore Ndabamenye, ari na we uzafasha mu kuyobora ishyirwa mu bikorwa
ryayo.
Minisitiri
Ndabamenye, yavuze ko iyi nkunga igiye gukoreshwa by’umwihariko muri
gahunda zo kongera ishoramari mu buhinzi, kwagura ibikorwa byo kuhira imyaka
,gufata neza ubutaka no kurengera ibidukikije hagamijwe kongera
umusaruro.
Aya
masezerano agaragaza ubufatanye bukomeje kurushaho kwaguka hagati y’u Rwanda
n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu kubaka iterambere rirambye, kongerera
igihugu ubushobozi bwo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, kunoza
imicungire y’imari ya Leta no gushyigikira gahunda z’iterambere igihugu
cyihaye.