• Ubukungu / IMISORO

iPhone irateganywa gukumirwa mu ikoreshwa mu nzego zimwe na zimwe za Guverinoma yu Bushinwa no mu bindi bigo biyishamikiyeho.

U Bushinwa burateganya gukumira  iki kigo bitewe nuko gishobora kuba gifite amakuru y’ingenzi ku gihugu, ibintu bishobora gutuma inyungu Apple yabonaga igabanuka kuko mu Bushinwa ariho hari isoko ryayo rinini ryo hanze ya Amerika.

Magingo, aya inzego zitandukanye zatangiye kubuza abakozi bazo kujyana iPhone ku kazi.

U Bushinwa burateganya ko aya mabwiriza azakomeza akagera kure no mu bindi bigo byose leta ifitemo imigabane cyangwa se ibyo igenzura.

Uyu mwanzuro uramutse ushyizwe mu bikorwa, uraba ujyanye n’ibindi bikorwa bimaze igihe bigamije bigamije gukumira ikoreshwa ry’ibikoresho bimwe na bimwe by’ikoranabuhanga ahantu hari amakuru y’ingenzi. Binajyanye kandi na gahunda yo kwitandukanya buhoro buhoro n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikomoka muri Amerika.

Bivuze ko Apple ishobora kwisanga yabuze isoko rinini kuko u Bushinwa ariho hantu ha gatanu hari isoko ryayo rinini ku Isi ndetse ni naho telephone nyinshi za iPhone zikorerwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments